Amamaza hano
Muhanga: Umusore uzwi nka “The Ben” yagonzwe n'imodoka
AmakuruRwanda

Muhanga: Umusore uzwi nka “The Ben” yagonzwe n'imodoka

Umusore witwa Ndayambaje, uzwi cyane mu Mujyi wa Muhanga ku izina rya "The Ben", yakomeretse bikomeye nyuma yo kugongwa n'imodoka mu mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2810
Dukurikire

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Ruvumera–Nyabisindu ahagana saa 12:40, ubwo uyu musore yari avuye kurangura ibinyobwa birimo Primus na Mützig.

Amakuru yatanzwe n'ababonye impanuka aba, avuga ko Ndayambaje yari asunika ingorofani yari yikoreye amakaziye y'inzoga, maze imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 imuturutse inyuma iramugonga.

Amamaza hano

Iyo modoka yari itwawe n'umugore uri mu kigero cy'imyaka 40 na 45, mu gihe Ndayambaje na we bivugwa ko afite hagati y'imyaka 30 na 40.

Nyuma y'impanuka, abaturage bahise batabaza inzego z'ubutabazi, imbangukiragutabara ihita imujyana ku Bitaro Bikuru bya Kabgayi kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse. Amakuru y'ibanze yagaragazaga ko yari yakomeretse bikomeye.

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bagera aho impanuka yabereye, batangira gukora iperereza rigamije kumenya icyayiteye n'uruhare rwa buri ruhande.

INDI NKURU WASOMA : Hatangajwe umusimbura wa Eddie Howe wasezeye Newcastle United

Ndayambaje azwi n'abatuye Muhanga ku izina rya "The Ben", izina akunze kwitirirwa n'abamuzi, nubwo adafitanye isano n'umuhanzi w'Umunyarwanda The Ben.

Kugeza ubu, ubuzima bwe buracyitabwaho n'abaganga, mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by'iperereza rya Polisi ku cyateye iyi mpanuka.

ImpanukaMuhanga

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Muhanga: Umusore uzwi nka “The Ben” yagonzwe n'imodoka - Tugezo