
Musanze: Hamenwe Ethanol yakorwagamo inzoga zitujuje ubuziranenge
Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo, hamenwe litiro zisaga 30.000 za Ethanol ndetse n’amakarito arenga 4.200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo gukumira ibinyobwa byagiye bigira ingaruka ku buzima n’umutekano w’abaturage.
Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa 10 Kanama 2026, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, ndetse n’abaturage.
Guverineri Mugabowagahunde yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya izi nzoga, birinda kuzinywa kandi bagatanga amakuru ku bantu bazikora cyangwa bazikwirakwiza.
Yavuze ko kuzikuraho ari uburyo bwo kugabanya ibibazo biterwa n’ubusinzi, birimo amakimbirane yo mu miryango, urugomo, uburwayi n’ubukene.
Ati: “Kwikiza izi nzoga ni ukwigizayo ibyago byinshi bituruka ku businzi ndetse n’ingaruka zabwo zirimo amakimbirane yo mu miryango, urugomo, uburwayi n’ubukene.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philibert, na we yasabye abaturage kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, avuga ko bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima ndetse no guteza urupfu.
INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yibitseho uwakiniye Wydad, Simba na Al Hilal
Yasobanuye ko Ethanol ishobora kugira uburozi bukomeye iyo ikoreshijwe nabi cyangwa ikarenzwa ku rugero rwemewe mu gukora ibinyobwa bisembuye.
Ku ruhande rwa Polisi, Umuvugizi wayo mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko izi nzoga zitabangamira ubuzima gusa, ahubwo zishobora no kugira uruhare mu guhungabanya umutekano.
Ati: “Aho banywa ibi binyobwa, kenshi havuka ubusinzi, ahari ubusinzi havuka amakimbirane, urugomo n’ubujura kandi ibi ni imbogamizi ku mutekano usesuye dukwiye kuba dufite.”
Ethanol yangijwe yafatiwe mu nganda zagenzuwe bikagaragara ko zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, bigatuma zifungwa.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu barenga 50 bamaze gupfa bazira kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abarenga 100 bahumye burundu ndetse n’ibihumbi 11 bakaba barabaswe n’inzoga.

Ibitekerezo