
Nate Ament yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Visit Rwanda muri Basketball
Nyuma yo kugera ku nzozi ze zo gukina muri NBA, Umunyarwanda-Umunyamerika Nate Ament yagizwe Ambasaderi wa mbere ku rwego rw'Isi wa Visit Rwanda mu rwego rwa Basketball.
Iri tangazo rije nyuma y'iminsi mike uyu musore w'imyaka 19 atoranyijwe ku mwanya wa 13 muri NBA Draft ya 2026. Yabanje gutorwa na Miami Heat mbere y'uko uburenganzira bwo kumugira umukinnyi bwegurirwa Milwaukee Bucks, ari na yo biteganyijwe ko azatangiriramo urugendo rwe nk'uwabigize umwuga.
Uyu musore wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite umubyeyi w'Umunyarwanda n'undi w'Umunyamerika, ni we mukinnyi wa mbere ku giti cye ugiye guhagararira Visit Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Mu nshingano ze nshya, Nate Ament azajya amenyekanisha u Rwanda binyuze mu bukerarugendo, umuco, amahirwe y'ishoramari ndetse n'iterambere rya siporo, anifashishwe ubukangurambaga bwo ku mbuga nkoranyambaga n'ibikorwa bitandukanye mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko Ament ari intambwe nshya muri gahunda ya Visit Rwanda yo gukoresha siporo mu kumenyekanisha igihugu.
Yagize ati: "Nate Ament agaragaza indangagaciro u Rwanda rwubakiyeho zirimo kwifuza kugera kure, kwihangana, gukorana umurava no kwizera ko impano iyo itewe inkunga ishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga.",nkuko yabibwiye itangazamakuru .
INDI NKURU WASOMA :Xavi Simons mu gahinda gakomeye: Imvune ya 'ACL' imukuye mu Gikombe cy'Isi cya 2026 no mu kibuga amezi menshi
Nate Ament yavuze ko guhagararira igihugu cy'amavuko ya nyina ari ishema rikomeye kuri we.
Ati: "U Rwanda ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye. Nishimiye kuruhagararira nkiri gutangira urugendo rwanjye muri NBA. Nizeye ko amateka yanjye azatera imbaraga urubyiruko kwizera ko inzozi zabo zishoboka, kandi nkanafasha Isi kumenya ubwiza bw'u Rwanda, abaturage barwo n'umuco warwo."Nkuko yabitangarije TNT Rwanda.
Uretse kumenyekanisha u Rwanda, uyu mubano uzibanda no guteza imbere umukino wa Basketball mu rubyiruko binyuze mu myitozo, ubujyanama ndetse n'ibindi bikorwa bigamije kuzamura impano z'abakiri bato.

Ibitekerezo