
Nduhungirehe yanenze Fayulu ku mvugo yakoresheje ku Banyamulenge
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’amagambo yavuze ku Banyamulenge.
Fayulu yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi, avuga ko Abanyamulenge batagomba gufatwa nk’ubwoko bugize RDC, kuko bavuga Ikinyarwanda, bityo akemeza ko bakomoka mu Rwanda.
Uyu munyapolitiki yavuze ko amoko yo muri RDC afite indimi zayo, ariko ko Abanyamulenge nta rurimi rwihariye bagira. Yagize ati: “Ese Abanyamulenge ni Abanye-Congo? Nimurebe amoko yo muri Congo, nta bwoko nk’ubwo bubamo.”
Iyi mvugo ntiyanyuze Minisitiri Nduhungirehe, wayigereranyije n’imvugo zakwirakwizwaga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nduhungirehe yavuze ko amagambo nk’aya agaragaza urwango rushingiye ku moko no kugoreka amateka, avuga ko amwe mu matsinda y’abanyapolitiki muri RDC akomeje gukoresha imvugo iteye impungenge.
Ati: “Binyibutsa mu buryo budasanzwe igice cy’abanyapolitiki bo mu Rwanda mu 1990-1994, mu gihe cy’imvugo n’ibikorwa byari bigamije kwambura Abatutsi uburenganzira n’agaciro.”
Mu Rwanda, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abanyapolitiki bakwirakwizaga imvugo ivuga ko Abatutsi atari Abanyarwanda kavukire. Mu 1992, Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya ko Abatutsi bagomba gusubizwa “iwabo muri Abisiniya”.
INDI NKURU WASOMA : Manchester United mu nzira zisinyisha Carlos Baleba
Ikibazo cy’ubwenegihugu bw’Abanyamulenge na cyo kimaze igihe kiri mu mpaka za politiki muri RDC. Human Rights Watch ivuga ko kuva mu myaka ya 1980 na 1990, hari abanyapolitiki bo muri Zaïre bashatse kubambura ubwenegihugu, babita abimukira baturutse mu Rwanda.

Ibitekerezo