Amamaza hano
Ngororero: Umuganga arakekwaho gusambanya umurwayi
AmakuruRwanda

Ngororero: Umuganga arakekwaho gusambanya umurwayi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko bufatanyije na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bagishakisha umuganga ukekwaho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 18 wari wagiye gukurizwa iryinyo.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min3090
Dukurikire

Ibi byabaye ku wa 12 Nzeri 2026, ubwo uyu muganga ukora mu kuvura indwara zo mu kanwa n’amenyo ku Bitaro bya Muhororo yari yagiye gutanga serivisi ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mukobwa yari yinjiye mu cyumba cy’ivuriro kugira ngo akurwe iryinyo, umuganga yamubajije niba azi uko imibonano mpuzabitsina ikorwa. Uyu mukobwa ngo yamusubije ko atabizi, mbere y’uko amufata ku ngufu.

Amamaza hano

Abari hanze y’icyumba bumvise uyu mukobwa ataka cyane, ariko bakeka ko ari ukubera ububabare bwo gukurwamo iryinyo.

Uyu mukobwa amaze gusohoka yabwiye abandi barwayi ibyari bimubayeho. Umuganga akimara kumenya ko ibyo yakoze byamenyekanye, yahise atoroka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye IGIHE ko uyu muganga kugeza ubu ataraboneka, ndetse ko inzego z’umutekano zikomeje kumushakisha.

Ati: “Uwo mukobwa akivuga ko yafashwe ku ngufu, muganga yahise abura n’ubu ntaraboneka, turacyamushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano.”

Meya Nkusi yavuze kandi ko amakuru avuga ko uyu muganga yaba yarafashijwe gutoroka n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyange atari ayazi.

Uyu mukobwa yahise ajyanwa kuri Isange One Stop Center ya Kabgayi, ahabwa ubufasha bw’ibanze ndetse anafashwa mu gutanga ikirego.

INDI NKURU WASOMA : Arteta yongereye amasezerano muri Arsenal

Meya Nkusi yanenze bikomeye ibyo uyu muganga akekwaho, avuga ko niba bizagaragara ko yabikoze, byaba binyuranye n’ubunyamwuga n’indangagaciro zikwiye kuranga umuntu ukora mu buvuzi.

Ati: “Umurwayi iyo akugana aba aje ababaye ngo umuvure, ntibikwiye ko umufatirana ngo umusambanye.”

Yavuze ko nta muntu ukwiye kwitwaza umwanya cyangwa akazi akora kugira ngo ahutaze cyangwa asambanye abagore n’abakobwa.

NgororeroUmugangagusambanya umurwayi

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Ngororero: Umuganga arakekwaho gusambanya umurwayi - Tugezo