Amamaza hano
Ni ijoro ntazibagirwa mu buzima -Kelce yavuze ku bukwe bwe na Taylor Swift
Imyidagaduro

Ni ijoro ntazibagirwa mu buzima -Kelce yavuze ku bukwe bwe na Taylor Swift

Umukinnyi wa American Football, Travis Kelce, yavuze bwa mbere ku bukwe bwe n’umuhanzi Taylor Swift, avuga ko bwabaye “ijoro ryiza kurusha ayandi mu buzima bwanjye”.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min380
Dukurikire

Kelce na Swift bakoze ubukwe ku wa 3 Nyakanga 2026, mu birori byabereye muri Madison Square Garden i New York, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ariko bikabera mu ibanga rikomeye.

Kuva ubwo bukwe bubaye, aba bombi ntibigeze batangaza amakuru menshi kuri uwo muhango cyangwa ngo basohore amafoto awerekeyeho. Kelce ni we watanze amakuru arambuye ku bukwe bwa mbere ubwo yavuganaga n’abanyamakuru ku kibuga cy’imyitozo cya Kansas City Chiefs muri Missouri.

Amamaza hano

Uyu mukinnyi yavuze ko kuba yarashyingiranywe na Swift muri Madison Square Garden byamwibukije inzozi zo mu bwana, kuko ari hamwe mu hantu hafatwa nk’ingenzi cyane mu mateka ya siporo.

Ati: “Byari ibintu byiza kuba narabashije gusohoza inzozi zo mu bwana zo kuba muri uwo mwanya, ahantu hafatwa nk’urusengero rwa siporo, nkahashyingirirwa.”

Kelce yavuze ko ubukwe bwabaye ijoro ritazibagirana, ashimira abashyitsi babwitabiriye ndetse avuga ko bwari ibirori bidasanzwe.

Yagize ati: “Ni bwo ijoro ryiza kurusha ayandi mu buzima bwanjye.”

Mu birori by’ubukwe bw’aba bombi, hari ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi ba filime Hugh Grant na Jason Sudeikis, umuhanzi Benson Boone ndetse n’umunyamideli Gigi Hadid.

Kelce kandi yavuze ko yashimiye ubuyobozi bwa Madison Square Garden kuba bwarabahaye amahirwe yo kuhakorera ibirori byihariye kandi bakabasha kubigira ibanga nk’uko babyifuzaga.

INDI NKURU WASOMA : Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Besigye kuri Gen Muhoozi

Mu gihe Kelce yongeye gusubira mu myitozo ya Kansas City Chiefs, yavuze ko yishimiye kongera kuba ku kibuga nyuma y’igihe yamaze mu biruhuko. Uyu mukinnyi w’imyaka 36 afite ibikombe bitatu bya Super Bowl yegukanye ari kumwe na Chiefs.

Yavuze ko agifite urukundo rukomeye kuri American Football kandi ko yifuza kugaruka mu kibuga afite imbaraga, akerekana ko ashobora gukina ku rwego rurenze urwo yagaragaje mu mwaka ushize.

Travis KelceTaylor Swift

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Ni ijoro ntazibagirwa mu buzima -Kelce yavuze ku bukwe bwe na Taylor Swift - Tugezo