Amamaza hano
Noopja yatanze umuburo ku bakomeje kwibasira Coach Gael
Imyidagaduro

Noopja yatanze umuburo ku bakomeje kwibasira Coach Gael

Umushoramari Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, yagaragaje ko atazongera kwihanganira abantu bakomeje kwibasira inshuti ye Coach Gael ku mbuga nkoranyambaga, ababurira ko azabiyereka mu buryo butandukanye nibakomeza kumuvugaho amagambo asebanya.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min300
Dukurikire

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Noopja yagize ati: "Umuntu uzongera kuvuga nabi mugenzi wange Coach Gael tuzaba abandi."

Aya magambo aje mu gihe Coach Gael akomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho hari abakomeje gusesengura umubano afitanye n'umuhanzi The Ben, ndetse hakanakwirakwira ibitekerezo bimushinja kuba yaratandukanyije inzira na Bruce Melodie. Icyakora, nta ruhande na rumwe ruratangaza ku mugaragaro ko ayo makuru ari ukuri.

Amamaza hano

Mu minsi ishize kandi, Bruce Melodie yongeye gukurura impaka nyuma yo gushyira ku rubuga rwa X ubutumwa bugufi bugira buti: "Coach nawe akeneye Coach!"

Nubwo uyu muhanzi atigeze asobanura icyo yashakaga kuvuga, ayo magambo yahise atangira gusesengurwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.

INDI NKURU WASOMA :U Rwanda rwasabye miliyoni $86 zo guhangana n’ibiza

Hari abayafashe nk'ubutumwa busanzwe bushishikariza abantu bose kwemera ko bakeneye inama n'ubujyanama mu buzima, mu gihe abandi bahise bayahuza n'ibihuha bimaze igihe bivugwa ku mubano we na Coach Gael.

Gusa kugeza ubu, nta gihamya cyangwa itangazo ryaturutse kuri Bruce Melodie cyangwa Coach Gael ryemeza ko hari ikibazo kiri hagati yabo cyangwa ko batagikorana.

Coach Gaël yahishuye icyamukururiye kwinjira mu ishoramari mu Rwanda,  akebura abagikerensa umuziki na siporo | IGIHE
Click to expand

 

Coach GaelBruce Melodie

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Noopja yatanze umuburo ku bakomeje kwibasira Coach Gael - Tugezo