
Nyagatare: Aborozi batuye i Kigali basabwe kujya basura inzuri zabo
Akarere ka Nyagatare kavuga ko kutagera mu nzuri, kuziharira abashumba no kutagira gahunda ihamye yo gutegura ubwatsi n’amazi biri mu byatumye umukamo ugabanuka cyane muri iyi mpeshyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye aborozi bafite inzuri muri aka karere, ariko batuye cyangwa bakorera mu Mujyi wa Kigali, kongera kwegera amatungo yabo no gukurikirana imikorere y’inzuri zabo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ubworozi yahuje aborozi bororera i Nyagatare batuye i Kigali n’urubyiruko rukomoka muri aka karere ruba muri uyu mujyi.
Akarere ka Nyagatare gafite inka zirenga ibihumbi 215 zitanga umukamo. Mu gihe cy’imvura, haboneka litiro zigera ku bihumbi 120 ku munsi, ariko muri iyi mpeshyi umukamo waragabanutse cyane, ugera kuri litiro ibihumbi 24 gusa zigemurwa ku ruganda rw’Inyange.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko 35% by’inzuri z’aborozi bo muri aka karere bifitwe n’abantu batuye mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko hari aborozi basigira abashumba inshingano zose, nyamara ntibakurikirane uko inzuri n’amatungo yabo bihagaze.
Ati: “Turabasaba gufata umwanya nibura amasaha 48 bakajya gusura inzuri zabo. Bazisigira abashumba, ugasanga ntibahuje imyumvire n’ibyo bashaka.”
Kakooza kandi yavuze ko uburyo bwo gutera intanga bukiri hasi, kuko buri kuri 33%. Yagaragaje ko amakuru atangwa n’abashumba ku nka ziri kurinda rimwe na rimwe atinda kugera ku mworozi, bigatuma intanga itangwa igihe cyararenze.
Cyizihira Alphonse, wororera mu Murenge wa Nyagatare, yavuze ko amaze kongera kwegera urwuri rwe nyuma yo kubona ko amakuru yahabwaga n’abashumba atari ahagije.
Ati: “Ubu nagerageje kwisubiraho negera urwuri rwanjye nanashyiraho ingamba zituma uyu munsi menya uko inka zanjye zihagaze.”
INDI NKURU WASOMA : Mukura VS yizeye kuba ikipe izahagarika Rayon Sports muri Super Coupe
CG (Rtd) Gasana Emmanuel na we yasabye aborozi kudakorera ubworozi kuri telefone, ahubwo bakajya mu nzuri zabo bakabukurikirana nk’ubucuruzi.
Ku rundi ruhande, Akarere ka Nyagatare gafite urubyiruko rusaga ibihumbi 170, aho 69% bashobora gukora ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe 25,3% babikora nk’umwuga.

Ibitekerezo