Amamaza hano
Nyampinga w'u Bubiligi yakoze impanuka ikomeye
Imyidagaduro

Nyampinga w'u Bubiligi yakoze impanuka ikomeye

Emilie Vansteenkiste wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2023, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka ari kumwe n’umukunzi we Jonas, aho bombi bakomerekeye bikomeye ariko bakarokoka.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min430
Dukurikire

Iyi mpanuka yabaye ku wa 31 Nyakanga 2026, hafi y’Umujyi wa Marche-en-Famenne mu Bubiligi, ubwo Emilie na Jonas bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika imodoka za kera. Bari mu modoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle yo mu myaka ya 1960, bari mu rugendo berekeza mu Budage.

Amakuru yatanzwe na Ann-Sophie Van Triel wahoze ahagarariye Emilie avuga ko mbere y’impanuka aba bombi babanje kumva urusaku rudasanzwe ruva mu modoka, bahagarara kugira ngo barebe ikibazo. Nyuma yo kongera gukomeza urugendo, indi modoka yahise ibagonga.

Amamaza hano

Jonas wari utwaye imodoka yagize imvune ikomeye ku kuguru, akaba ategereje kubagwa. Ku ruhande rwa Emilie, yakubise umutwe kuri volant y’imodoka, ata ubwenge ndetse agira ibikomere byatumye ava amaraso mu zuru no mu kanwa.

Uyu mukobwa kandi yagize ikibazo gikomeye cyo mu mutwe ndetse avunika igufa ry’izuru, ibintu bishobora kugira ingaruka ku kazi ke ko kwamamaza, aho isura ari kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu mwuga we.

Ann-Sophie yavuze ko kuba bari mu modoka ishaje byagize uruhare mu buremere bw’ingaruka z’impanuka, kuko nubwo yari imodoka yemerewe kugenda mu muhanda, itari ifite ibikoresho by’umutekano imodoka zigezweho zifite birimo airbags n’imikandara igezweho.

INDI NKURU WASOMA : Haringingo yijeje Aba-Rayon Sports igikombe cya CECAFA Kagame Cup nyuma y'imyaka 28

Nyuma yo kuva mu bitaro, Emilie na Jonas basubiye mu rugo aho bakomeje gukurikiranwa n’abaganga. Biteganyijwe ko Jonas azabagwa mu cyumweru gitaha, mu gihe Emilie azongera kwisuzumisha kugira ngo hamenyekane igihe azakorerwa ubuvuzi bwo gusana ibikomere byo mu maso.

Emilie Vansteenkiste yegukanye ikamba rya Miss Belgique mu 2023, ahagararira u Bubiligi mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza nyuma yo gutorwa nk’umukobwa wahize abandi mu gihugu cye.

NyampingaUBUBILIGI

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Nyampinga w'u Bubiligi yakoze impanuka ikomeye - Tugezo