Amamaza hano
Nyanza: bane bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugabo
AmakuruRwanda

Nyanza: bane bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugabo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 56 wo mu Karere ka Nyanza.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2600
Dukurikire

Umurambo wa Musonera Abraham watoraguwe mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Kinyoni, Akagari ka Gati, Umurenge wa Muyira. Abawubonye bavuze ko yari afite ibikomere byinshi ku mubiri, bikekwa ko byatewe no gukubitwa.

Amakuru y’ibanze avuga ko mu gicuku cyo ku wa 15 Kanama 2026, umukecuru w’imyaka 83 wo muri ako gace yibwe ihene esheshatu. Abajura bazitwaye bari kumwe n’umushumba wazo w’imyaka 18, wabonye ibyabaye agahamagara abaturage.

Amamaza hano

Abaturage batabaye ariko ntibahita babona abakekwaho kwiba izo hene. Bivugwa ko mu gihe bashakishaga abajura, bahuye na Musonera wari uri mu nzira, bakamukubita bikomeye kugeza apfuye, umurambo we ukahasigara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko inzego z’umutekano zikimara kumenya ibyabaye zihutiye kuhagera.

Yagize ati: “Polisi yafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera. Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira, mu gihe ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.”

INDI NKURU WASOMA : APR FC yongeye gutsindwa mu mukino wa gicuti, abafana bakomeza kugira impungenge ku myitwarire y'iyi kipe

Umurambo wa Musonera wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Polisi yasabye abaturage kwirinda kwihanira no gukoresha urugomo mu gihe habaye ibyaha, ahubwo bagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo abakekwaho ibyaha bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.

UrupfuNyanza

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Nyanza: bane bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugabo - Tugezo