Amamaza hano
Nyarugenge: Hatawe muri yombi umuganga ukekwaho urupfu rw’umukobwa
AmakuruRwanda

Nyarugenge: Hatawe muri yombi umuganga ukekwaho urupfu rw’umukobwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndorimana Etienne, nyiri ivuriro ry’ibanze Inshuti Nyabikoni ryo mu Karere ka Nyarugenge, ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 26 wari wagiye kwivuza.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min300
Dukurikire

Uyu mukobwa yitabye Imana mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma yo kujya kwivuriza muri iri vuriro riherereye mu gace ka Kiruhura. Amakuru yatanzwe na RIB avuga ko yari yatewe urushinge rw’ikinya mbere y’uko ahita apfa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko umurambo w’uyu mukobwa woherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI), kugira ngo ukorerwe isuzuma ryafasha kumenya icyateye urupfu.

Amamaza hano

Ndorimana Etienne, usanzwe ari na nyiri iri vuriro, yamaze gufatwa ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama mu gihe iperereza rikomeje.

Dr. Murangira yagize ati: “Ukekwa Ndorimana Etienne akaba ari we nyiri poste de santé Inshuti Nyabikoni yarafashwe, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karama.”

INDI NKURU WASOMA : Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Besigye kuri Gen Muhoozi

RIB yatangaje ko umurambo w’uyu mukobwa wamaze gukorerwa isuzuma, ariko ibisubizo byaryo bitaratangazwa.

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa 11 Kanama 2026.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko urupfu rw’uyu mukobwa rwabaye ndetse n’uruhare rw’ukekwa muri iki kibazo. Ibyaha Ndorimana akekwaho na byo bizashingirwa ku bimenyetso bizakusanywa n’inzego z’ubugenzacyaha.

RIBNyarugenge

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Nyarugenge: Hatawe muri yombi umuganga ukekwaho urupfu rw’umukobwa - Tugezo