Amamaza hano
Nyaruguru: Umusaza yapfuye nyuma yo kunywa ibinyobwa gakondo
AmakuruRwanda

Nyaruguru: Umusaza yapfuye nyuma yo kunywa ibinyobwa gakondo

Umusaza w’imyaka 80 wo mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru, yapfuye nyuma yo kunywa ibinyobwa gakondo bitujuje ubuziranenge byatanzwe mu bukwe bw’umukobwa we. Abandi bantu 34 na bo bagize ibibazo by’ubuzima bajyanwa kwa muganga.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min20
Dukurikire

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Ruyenzi, ubwo Nzabandora Elias yari yakiriye inshuti n’abavandimwe mu birori by’ubukwe. Mu binyobwa byatanzwe harimo urwagwa n’ikigage, ariko nyuma yo kubinywa bamwe batangira kugira ibimenyetso birimo kuribwa mu nda, kuruka no gucibwamo.

Abantu 34, harimo nyakwigendera, bahise bajyanwa kwa muganga bafashijwe n’inzego z’ubuyobozi. Nzabandora ntiyabashije gukira, aza gupfa nyuma y’izo ngaruka.

Amamaza hano

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko ikigage cyateguwe n’uyu musaza ari cyo bamwe bakeka ko cyateje ikibazo.

INDI NKURU WASOMA : Imiryango 230 ishobora kwimurwa kubera impungenge z’inkangu

Ati: “Uwo musaza icyamwishe ni ikigage cye bwite yari yateguye, ariko abantu benshi bagahamya ko kitari kimeze neza. Ubu abantu bagize ubwoba. Nta gupfa gutaha ubukwe butubahirije amabwiriza y’isuku.”

Nzabandora yashyinguwe ku wa 30 Kanama 2026, nyuma y’ibirori byabaye ku wa 26 Kanama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza y’ubuzima mu gihe bategura ibirori.

NyaruguruUmusaza

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.