
Papa Leo XIV yasabye u Burayi kongera ubufasha ku bimukira
Papa Leo XIV yasabye ibihugu by'u Burayi gufata ingamba zirambye zo gufasha abimukira no gukemura ibibazo bibatera guhunga ibihugu byabo, avuga ko ubuzima bw'abahasiga ubuzima mu Nyanja ya Méditerranée budakwiye gufatwa nk'ibisanzwe.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasabye abayobozi b'u Burayi kongera imbaraga mu guhangana n'ikibazo cy'abimukira, abashishikariza kubakira ibisubizo birambye aho kwibanda gusa ku gukaza umutekano ku mipaka.
Ibi yabivugiye ku kirwa cya Lampedusa cyo mu Butaliyani, kimwe mu bice byakira umubare munini w'abimukira baturuka muri Afurika bagerageza kwambuka Inyanja ya Méditerranée berekeza i Burayi.
Papa Leo XIV yabanje gusura irimbi rishyinguyemo bamwe mu bapfiriye muri urwo rugendo, anasengera ku rwibutso rwiswe "Door of Europe", rwubakiwe kuzirikana abahasize ubuzima bagerageza gushaka imibereho myiza.
Mu misa yahakoreye, yavuze ko abantu bapfira muri iyo nyanja baba bazize ibyemezo byafashwe ndetse n'ibyagombaga gufatwa ntibifatwe.
Yagize ati: "Ababuze ubuzima muri iyi nyanja ni abazize ibyemezo byafashwe n'ibyagombaga gufatwa ariko ntibifatwe."
INDI NKURU WASOMA :Umunyamakuru Hitimana wa Radio/TV10 agiye kurushinga na Ida
Yakomeje avuga ko u Burayi bufite ubushobozi bwo guhangana n'iki kibazo binyuze mu kwakira neza abimukira, kubarinda, kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe no gufatanya n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kugira ngo abaturage babyo batongera guhatirwa guhunga.

Uru ruzinduko rwa Papa rubaye nyuma y'ibyumweru bibiri Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wemereje amategeko mashya akaza ingamba zo kugenzura imipaka no gufunga abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abantu barenga 1,400, barimo abana 28, bapfuye cyangwa baburiwe irengero bagerageza kwambuka Inyanja ya Méditerranée.

Ibitekerezo