
Papa Sava yinjiye mu bucuruzi bw’amakayi
Niyitegeka Gratien, uzwi cyane nka Papa Sava, yinjiye mu bucuruzi bw’amakayi, aho yatangiye gushyira ku isoko amakayi yise ‘Sava’, avuga ko umushinga we ugamije kugira uruhare mu guteza imbere uburezi.
Papa Sava yatangaje uyu mushinga bwa mbere ku wa 31 Mutarama 2026, ubwo hizihizwaga imyaka 30 amaze akora mu ruganda rwa sinema nyarwanda. Muri ibyo birori kandi ni bwo yamuritse filime ye nshya yise What a Day.
Icyo gihe yavuze ko igitekerezo cyo gukora amakayi gifite intego yo gutanga umusanzu mu burezi, cyane cyane mu gufasha abana kubona ibikoresho by’ishuri.
Ati: “Mfite umushinga wo kubagezaho amakayi mu rwego rwo gutera inkunga uburezi. Niba abantu bamenye Papa Sava, bazamenye na Sava.”
Ubwo yatangazaga uyu mushinga, yavuze ko amakayi azatangira kugera ku isoko muri Nzeri 2026, igihe abanyeshuri baba batangiye umwaka mushya w’amashuri.
Mu kiganiro na IGIHE, Niyitegeka yavuze ko ubu ibikorwa byo gukwirakwiza aya makayi biri gukorwa n’ababishinzwe, ku buryo mu minsi mike azaba yatangiye kuboneka mu maduka atandukanye mu gihugu.
Ati: “Ubu ntabwo navuga ngo ari aha cyangwa hariya kuko ababishinzwe baracyari mu gikorwa cyo kuyakwirakwiza. Mu minsi mike cyane muraza kuyasanga mu maguriro menshi.”
INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yatomboye Panthère Sportive du Ndé mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup
Papa Sava yavuze ko intego ye atari ukugera ku isoko ahantu hake gusa, ahubwo ko yifuza ko amakayi ya ‘Sava’ azagera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yavuze ko ashaka ko umubyeyi wese ushaka kuyagurira umwana we abona aho ayasanga bitamugoye.

Ibitekerezo