
Perezida Ndayishimiye yakirijwe umugati n’icyayi
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaye asogongera ku mugati yari yakirijwe ku kibuga cy’indege i Moscou mu Burusiya, aho yagiye kwitabira inama ihuza icyo gihugu n’ibihugu bya Afurika.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Ndayishimiye ahagaze hafi y’indege, afata umugati mu gihe imbere ye hari ameza yashyizweho imigati n’ibindi byo kurya. Abayobozi bari baje kumwakira ndetse n’abo bari kumwe na we bagaragara hafi aho.
Ndayishimiye yerekeje i Moscou ku wa 27 Ukwakira 2026, aherekejwe n’umugore we, Angeline Ndayishimiye, kugira ngo yitabire Inama ya Gatatu ihuza u Burusiya na Afurika.
Nubwo amashusho y’Umukuru w’Igihugu afatira amafunguro ku kibuga cy’indege ashobora gutangaza bamwe, uwo muhango ufite igisobanuro mu muco w’Abarusiya.
Umugati nk’ikimenyetso cyo guha ikaze
Mu Burusiya, kwakiriza umushyitsi umugati ni umwe mu migenzo gakondo ikoreshwa mu guha ikaze abashyitsi, cyane cyane abashyitsi b’imena.
Muri uwo muhango, umushyitsi ahabwa umugati akawumanyaguraho agace akakarya, bigaragaza ko yakiriwe neza kandi ko hari icyubahiro ahabwa n’abamwakiriye.
INDI NKURU WASOMA : Harry Kane yegukanye Ballon d'Or
Uyu muco ufatwa nk’ikimenyetso cy’ubugwaneza, ubucuti n’icyubahiro hagati y’uwakiriye n’uwakiriwe. Bityo, amashusho ya Ndayishimiye ntiyagombye gufatwa gusa nk’ay’umuyobozi uri gufatira amafunguro ahantu hadasanzwe, ahubwo agasobanurwa hanarebwa umuco w’igihugu cyamwakiriye.
Ndayishimiye si we muyobozi wa mbere wo muri Afurika wakiriwe muri ubu buryo. Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, na we yavuzweho kwakirizwa umugati n’icyayi ubwo yageraga i Moscou mu ruzinduko rujyanye n’iyi nama.

Ibitekerezo