
Platini P agereranya ibyishimo bya Usher na Chris Brown nâibya King James i Kigali
Umuhanzi Platini P uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriye igitaramo cyâabahanzi bakomeye muri R&B, Usher na Chris Brown, ariko yatashye asanga hari ikintu kimwe Amerika itarashobora gutandukana na Kigali: uburyo abakunzi bâumuziki bishimira abahanzi babo.
Platini yabwiye abamubajije uko yabonye igitaramo cya Usher na Chris Brown, avuga ko Amerika irusha u Rwanda ubuhanga mu bikoresho bikoreshwa mu bitaramo, ariko ko ibyishimo byâabafana bidatandukanye cyane nâibyo yabonye mu bitaramo bya King James i Kigali.
Ati: âNi byo, hano bateye imbere, urubyiniro uko ruba rwubatse, amatara ndetse nâimizindaro uba ubona ari sawa. Ariko ibyishimo byo ni nkâibya King James wacu.â
Platini yavuze ko itandukaniro rikomeye rishingiye ku rwego rwâibikoresho nâimitegurire yâibitaramo, ariko ko iyo umuhanzi ageze imbere yâabafana, ibyishimo nâurukundo bamugaragariza bisa nâibyo mu Rwanda.
Uyu muhanzi, usanzwe avuga ko akunda Usher na Chris Brown, yishimiye kuba yarabonye aba bahanzi imbonankubone mu gitaramo cyabereye muri Gillette Stadium ku wa 17 Kanama 2026.
INDI NKURU WASOMA : Safi Madiba yahumurije abakunzi ba Urban Boyz
Usher na Chris Brown bakomeje ibitaramo bya âThe R&B Tourâ, byatangiye ku wa 26 Kamena 2026, bigamije guha abakunzi ba R&B umwanya wo kongera kwishimira injyana yamamaye ku Isi.
Aba bahanzi bombi bafite amateka akomeye muri R&B, aho indirimbo zabo nka Run It!, Forever, Yeah! na U Got It Bad zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Ibitekerezo