Amamaza hano
Police FC yatangaje Umunyamabanga Mukuru mushya
SiporoRwanda

Police FC yatangaje Umunyamabanga Mukuru mushya

Ikipe ya Police FC yagize impinduka mu buyobozi bwayo, aho SP Diane Ntakirutimana yagizwe Umunyamabanga Mukuru mushya, asimbura CIP Claudette Umutoni wari umaze igihe atagaragara mu nshingano ze.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2020
Dukurikire

Ikipe ya Police FC yagize impinduka mu buyobozi bwayo, aho SP Diane Ntakirutimana yagizwe Umunyamabanga Mukuru mushya, asimbura CIP Claudette Umutoni wari umaze igihe atagaragara mu nshingano ze.

Amakuru ava muri iyi kipe yerekana ko CIP Claudette Umutoni yari amaze igihe adakora izi nshingano, aho bivugwa ko yazihagaritswe by'agateganyo mu gihe hari ibyo ari kubazwa n'ubuyobozi bwe. Nubwo bimeze bityo, inzego bireba ntiziratangaza ku mugaragaro impamvu nyakuri y'iyi mpinduka.

Amamaza hano

SP Diane Ntakirutimana wasimbuye CIP Umutoni, asanzwe ashinzwe ibikorwa bya siporo muri Polisi y'u Rwanda. Biteganyijwe ko azafasha Police FC mu rugendo rwo kwitegura umwaka mushya w'imikino wa 2026/27.

CIP Claudette Umutoni yari yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Police FC muri Nyakanga 2023, akora izi nshingano mu gihe cy'imyaka igera kuri itatu mbere yo gusimburwa.

Izi mpinduka zibaye mu gihe Police FC ikomeje kwiyubaka mbere y'itangira rya shampiyona nshya. Nubwo iyi kipe itaratangaza umutoza mushya uzasimbura Ben Moussa batandukanye, biteganyijwe ko imyitozo yo kwitegura umwaka mushya izatangira muri iki cyumweru niba nta gihindutse.

INDI NKURU WASOMA : Uwari utwite yapfuye nyuma yo kwanga kujya kwa muganga kubera idini

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Police FC bwamaze kwinjira ku isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi, aho bumaze gutangaza bamwe mu bakinnyi bashya buzifashisha mu rugamba rwo guhatanira ibikombe mu mwaka utaha w'imikino.

bk pro leaguePolice fc

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Police FC yatangaje Umunyamabanga Mukuru mushya - Tugezo