Amamaza hano
Rayon Sports na APR FC bazongera guhurira muri Stade Amahoro
SiporoRwanda

Rayon Sports na APR FC bazongera guhurira muri Stade Amahoro

Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa cyenda wa BK Pro League 2026/27, mu mukino uzaba ku wa 21 Ugushyingo kuri Stade Amahoro, aho amakipe yombi azaba ahanganye mu mukino uzongera guhuza abakeba bakomeye mu mupira w’u Rwanda.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min570
Dukurikire

Urwego rushinzwe Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League-RPL) rwatangaje ingengabihe ya BK Pro League 2026/27 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, aho amakipe 18 azakina imikino 306 muri rusange.

Iyi shampiyona izitabirwa n’amakipe 16 yo mu Rwanda, hakiyongeraho Al Merrikh na Al Hilal SC zo muri Sudani zakomeje gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Umukino wa mbere uzaba ku wa 4 Nzeri 2026, aho Kiyovu Sports izakira Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Amamaza hano

Rayon Sports izatangira urugendo rwayo yakira Al Merrikh SC, mu gihe umukino wa APR FC na Musanze FC na wo washyizwe mu mikino izakomeza gutegurwa bitewe n’uruhare rw’amakipe mu marushanwa ya CAF. Hari kandi imikino ya Bugesera na Al Hilal SC, na Rayon Sports na Al Merrikh SC, izaba yarabaye ibirarane.

Umukino uzaba utegerejwe cyane ni uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa 21 Ugushyingo. Gikundiro izaba iri mu rugo kuri Stade Amahoro, mu mukino wo ku munsi wa cyenda wa shampiyona.

INDI NKURU WASOMA : APR FC yatangaje umutoza mushya w’imbaraga, ariko umwirondoro watangajwe ntaho ugaragara

Umukino wo kwishyura ntiwahawe itariki yihariye, ariko biteganyijwe ko uzaba mu gice cya kabiri cya shampiyona. Stade Amahoro ni yo izakira iyo mikino yombi y’aba bakeba, kuko ari cyo kibuga cyonyine cyashyizweho kuri iyi mikino.

Muri iyi shampiyona kandi, Al Hilal SC izahura na APR FC ku wa 10 Ukwakira kuri Kigali Pelé Stadium, mbere y’uko ku wa 4 Ugushyingo Al Hilal SC yakira Rayon Sports kuri icyo kibuga.

bk pro leagueRayon sportsAPR FC

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Rayon Sports na APR FC bazongera guhurira muri Stade Amahoro - Tugezo