
Rayon Sports yongeye guhanwa na FIFA
Rayon Sports yongeye gufatirwa ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), riyibuza kwandikisha abakinnyi bashya kugeza mu mpeshyi ya 2027, mu gihe yari imaze igihe gito ikomorewe ku kindi kibazo yari ifitanye n’uwahoze ari umukinnyi wayo, Souleymane Daffé.
FIFA yongeye gushyira Rayon Sports ku rutonde rw’amakipe afite ibihano byo kutandikisha abakinnyi. Yiyongereye kuri Vision FC, na yo iri kuri uru rutonde kuva mu 2025.
Nubwo Rayon Sports yari yarishyuye Daffé amafaranga asaga miliyoni 23 Frw bikavamo gukurirwaho ibihano byari bifitanye isano na we, iracyafite izindi manza zirebana n’abahoze ari abakozi bayo.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aherutse kwemera ko iyi kipe ikibereyemo imyenda bamwe mu bahoze bayikorera. Muri bo harimo Afahmia Lotfi, wahoze ari umutoza wayo, bivugwa ko atarishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 20 Frw nyuma yo kwirukanwa ataramara igihe kinini atoza iyi kipe.
Rayon Sports ishobora no kongera guhura n’ikindi kibazo mu gihe itakemura amakimbirane ifitanye na Kitoko Faustin Likau ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi zikaba zitarumvikana ku birebana n’itike yagombaga kumuzana mu Rwanda.
INDI NKURU WASOMA :U Rwanda rutejwe impungenge n'ibura ry'amazi
Nyuma y’itangazwa ry’ibi bihano, Rayon Sports yasohoye itangazo rivuga ko ikibazo yari ifitanye n’umukinnyi Drissa Kouyaté cyakemutse ku bwumvikane, ndetse ko inyandiko zibigaragaza zamaze gushyikirizwa FIFA. Iyi kipe yanemeje ko Kouyaté akiri umukinnyi wayo kandi akomeje imyitozo nk’ibisanzwe.

Ibitekerezo