Amamaza hano
RDB yimuye icyicaro nyuma y’ibibazo byagaragaye ku nyubako yakoreragamo
AmakuruRwanda

RDB yimuye icyicaro nyuma y’ibibazo byagaragaye ku nyubako yakoreragamo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwamaze kwimurira ibikorwa byarwo ku cyicaro gikuru gishya giherereye mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’igihe inyubako rwakoreragamo i Gishushu ivugwaho ibibazo by’ubuziranenge.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min1480
Dukurikire

Mu itangazo RDB yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko ibikorwa byayo byose byimuriwe mu nyubako iherereye ku muhanda KN 69 Street, ahateganye na Cathédrale Saint Michel.

Ibi bivuze ko serivisi zose abaturage n’abashoramari bahabwaga ku cyicaro cya RDB ku Gishushu, guhera ubu zizajya zitangirwa kuri iki cyicaro gishya.

Amamaza hano

Iki cyemezo kije nyuma y’igihe inyubako ya RDB i Gishushu ivugwaho ibibazo by’ubuziranenge byagaragaye mu miterere yayo.

Ku wa 5 Gicurasi 2026, RDB yari yatangaje ko iyo nyubako ifunzwe by’agateganyo kugira ngo hakorwe imirimo yo kuyisuzuma no kuyivugurura, ari na bwo abakozi bose bayikoreragamo basabwe kwimukira ahandi.

Icyo gihe, ubuyobozi bwavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ko inyubako ifite ibibazo bisaba gukosorwa, birimo ibyaturutse ku buryo yashushanyijwemo ndetse n'ibindi bifitanye isano n'uko yubatswe.

Amakuru yakomeje kuvugwa mu minsi yakurikiyeho yagaragazaga ko uko igihe cyagendaga gihita, ibibazo byari byagaragaye kuri iyo nyubako byakomezaga kwiyongera, aho hari n’ahavuzwe ko yatangiye gusaduka.

INDI NKURU WASOMA : Abahouthi bagabye igitero cya misile muri Arabiya Sawudite

Nubwo RDB itatangaje igihe nyacyo iyo nyubako izongera gukoreshwa cyangwa niba izasenywa ikubakwa bundi bushya, yemeje ko kwimukira ku cyicaro gishya bizatuma ibikorwa byayo bikomeza nk'ibisanzwe, nta serivisi zihagaritswe.

Abagana RDB basabwe kujya berekeza ku cyicaro gishya giherereye ku muhanda KN 69 Street, ahateganye na Cathédrale Saint Michel, aho serivisi zose zisanzwe zitangwa n'uru rwego zikomeje gukorerwa.

RDBGishushu

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

RDB yimuye icyicaro nyuma y’ibibazo byagaragaye ku nyubako yakoreragamo - Tugezo