Amamaza hano
Riderman yahamije ko King James ari intsinzi y’umuziki nyarwanda
Imyidagaduro

Riderman yahamije ko King James ari intsinzi y’umuziki nyarwanda

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, yatangaje ko kuba amatike y’igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yarashize mu minsi itatu gusa ari ikimenyetso cy’urukundo rukomeye uyu muhanzi afitiwe n’Abanyarwanda.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min3390
Dukurikire

Riderman yavuze ko ibyo bitamutunguye kuko King James ari umuhanzi wubatse izina rikomeye binyuze mu bihangano bimaze imyaka myinshi bikora ku mitima y’abakunzi b’umuziki.

Yagize ati: “Ntabwo navuga ngo byarantunguye rwose. Kuko arabishoboye, arabikwiriye. Urukundo rw’Abanyarwanda ararufite, kandi yari amaze igihe atagaragara cyane mu bitaramo, abantu benshi bari bamukumbuye.”nkuko yabwiye Inyarwanda.

Amamaza hano

Yakomeje avuga ko kuba umuhanzi ashobora kugurisha amatike y’igitaramo mu gihe gito ari intambwe ikomeye igaragaza umurage aba yarubatse mu myaka amaze akora umuziki.

INDI NKURU WASOMA : Amateka mashya: U Rwanda rubonye umudali wa mbere muri C'wealth Games

Riderman, nawe umaze imyaka 20 mu muziki, yavuze ko intsinzi ya King James itari iy’umuhanzi umwe gusa, ahubwo ari intsinzi y’inganda z’umuziki nyarwanda muri rusange.

Ati: “Iyo atsinze natwe tuba dutsinze, ni umuziki nyarwanda uba utsinze. Turabyishimiye kandi turamwifuriza igitaramo cyiza.”

Amagambo ya Riderman agaragaza ko abahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda bakomeje gushyigikirana, aho intambwe imwe iterwa na mugenzi wabo bayibona nk’uruhare mu kuzamura izina ry’umuziki w’u Rwanda.

King James ategerejwe gutaramira muri BK Arena ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026 mu bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

RidermanKing James

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Riderman yahamije ko King James ari intsinzi y’umuziki nyarwanda - Tugezo