
Rulindo: Abantu bane bakekwaho kwica umugore bamuteye ibyuma
Inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye iperereza ku bantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Mukashyaka Clémentine w’imyaka 39, wasanzwe yapfuye afite ibikomere byatewe n’ibyuma mu bice bitandukanye by’umubiri, mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo.
Umurambo wa Mukashyaka wabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Mbuye, Akagari ka Rusebeya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye UMUSEKE ko inzego z’umutekano zimaze kumenya ibyabaye zahise zitabara, hafatwa abantu bane kugira ngo bakorweho iperereza.
Ati: “Hafashwe abantu bane kugira ngo bakorweho iperereza, mu gihe umurambo wajyanywe gusuzumwa muri RFI.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukozo, Shabani Claude, na we yemeje ko umurambo w’uyu mugore wabonetse mu murima, ariko yari yamaze gushiramo umwuka.
INDI NKURU WASOMA :Abaturage batatu bagwiriwe n’ikirombe bose babonetse, babiri bapfuye
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukozo buvuga ko iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rwa Mukashyaka n’uruhare buri wese mu bafashwe ashobora kuba yaragize muri iki gikorwa.
Kugeza ubu, inzego zishinzwe iperereza ntiziratangaza icyaba cyateye ubu bwicanyi. Abafashwe baracyakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha, mu gihe iperereza rikomeje.

Ibitekerezo