Amamaza hano
Rutsiro :Umugore akurikiranyweho kwivugana umugabo we amukase ijosi
AmakuruRwanda

Rutsiro :Umugore akurikiranyweho kwivugana umugabo we amukase ijosi

Umugore wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gisiza, Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, akekwaho kwica umugabo we nyuma y’amakimbirane ashingiye ku byo yamushinjaga by’ubushoreke.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min190
Dukurikire

Uwo mugabo witwa Ntamuhanga yishwe mu masaa saba y’ijoro rishyira ku wa 24 Kanama 2026. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru, avuga ko umugabo yishwe akaswe ijosi, anakomereka ku kaboko.

Bisengimana yavuze ko amakuru y’ibanze ubuyobozi bwabonye agaragaza ko urupfu rwe rwaturutse ku makimbirane yo mu muryango, aho umugore we yamushinjaga kuba afite undi mugore.

Amamaza hano

Amakuru avuga ko Ntamuhanga yari afite inshoreke babanaga, ibintu umugore we wa mbere atari yishimiye. Yamushinjaga kandi kutita ku rugo rwa mbere no kuruteza umutekano muke.

INDI NKURU WASOMA : DRC na M23 bumvikanye ku nzira iganisha ku mahoro

Bivugwa ko ku munsi wabanje, Ntamuhanga yari yirirwanye n’inshoreke ye, maze ageze mu rugo umugore we wa mbere aramwica.

Nyuma y’icyo gikorwa, umurambo wa Ntamuhanga wajyanywe ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Umugore ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yatawe muri yombi. Afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ruhango, mu gihe iperereza rikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa yasabye abaturage kwirinda gukemura amakimbirane bifashishije urugomo cyangwa kwihorera. Yabibukije ko ikibazo gikwiye kugeza ku buyobozi kugira ngo hafatwe ingamba zubaka amahoro n’umutekano mu miryango.


UmugoreRutsiro

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.