
Rwamagana: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we akamujugunya mu Kiyaga cya Muhazi
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Rwamagana rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore we, nyuma yo kumenyekana ko umurambo we wasanzwe mu Kiyaga cya Muhazi uzingiye mu mufuka.
Ibi byamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Musha ho mu Karere ka Rwamagana.
Amakuru avuga ko ikibazo cyatangiye ku wa 25 Nyakanga 2026, ubwo uyu mugore w’imyaka 26 wari ufite abana babiri yaburaga. Nyuma y’iminsi itanu, umugabo we yaje gutanga ikirego muri RIB avuga ko umugore we yaburiwe irengero, gusa bikaba byarakozwe nyuma yo kotswa igitutu n’umuryango wa nyakwigendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Karahamuheto Claudios, yabwiye IGIHE ko abaturage ari bo babamenyesheje ko babonye umurambo mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi.
Yagize ati: “Tugezeyo dusanga ni umurambo uri mu mufuka, duhamagara wa muryango wavugaga ko wabuze umuntu. Bahageze basanga ni wa mwana wabo. Yasaga n’aho yishwe ahambirwa mu mufuka neza barafunga barangije bawuta mu Kiyaga cya Muhazi.”
INDI NKURU WASOMA : Nyampinga w'u Bubiligi yakoze impanuka ikomeye
Gitifu Karahamuheto yavuze ko ibimenyetso by’ibanze byatumye umugabo wa nyakwigendera akekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, kuko ngo gutanga amakuru yo kubura umugore we byatinze kandi bikaba byarabaye nyuma y’uko umuryango we ubimushyizeho igitutu.

Ibitekerezo