Amamaza hano
Safi Madiba yahumurije abakunzi ba Urban Boyz
Imyidagaduro

Safi Madiba yahumurije abakunzi ba Urban Boyz

Umuhanzi Safi Madiba, umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz, yahumurije abakunzi baryo ko urugendo agiye kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutazagira icyo ruhindura ku bikorwa by’iri tsinda.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2840
Dukurikire

Safi yatumiwe mu gitaramo kizabera muri Leta ya Ohio ku wa 19 Nzeri 2026. Mbere yo kujyayo, yavuze ko iki ari igitaramo yari yaremeye gukora mbere y’uko asubira mu Rwanda, bityo ko atari urugendo rufitanye isano n’ikibazo cyaba cyavutse muri Urban Boyz.

Ati: “Aka ni akazi nari naremeye mbere yo gutaha mu Rwanda. Ngiye gusimbuka ndangize amasezerano y’abandi, ariko nzahita ngaruka mu Rwanda kuko dufite byinshi byo gukora nka Urban Boyz.”

Amamaza hano

Safi kandi yavuze ko yaganiriye na bagenzi be ku bijyanye n’uru rugendo kandi ko baruziho, ashimangira ko bose muri iki gihe bashyize imbaraga mu kongera kubaka Urban Boyz.

Yagize ati: “Abavandimwe twaraganiriye, barabizi. Mfite akazi nari naremeye mbere y’uko twongera guhuza. Barabizi ko twese ubu umutima twawushyize ku itsinda kandi nzahita ngaruka dukomereze aho tugejeje.”

INDI NKURU WASOMA : APR FC yatangaje umutoza mushya w’imbaraga, ariko umwirondoro watangajwe ntaho ugaragara

Urban Boyz yongeye guhurira hamwe nyuma y’imyaka igera ku icyenda yari imaze isa n’iyatandukanye. Kuva yongeye kwiyunga, iri tsinda rimaze kugaragara mu bitaramo bitandukanye, ibintu byongeye kubyutsa ibyishimo mu bakunzi baryo.

Uretse ibitaramo, amakuru ahari avuga ko Safi, Humble na Nizzo bari no mu myiteguro y’indirimbo nshya bateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Urban BoyzSafi Madiba

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Safi Madiba yahumurije abakunzi ba Urban Boyz - Tugezo