Amamaza hano
Senateri Evode yanenze ikibazo cy’ibura ry'amazi
AmakuruRwanda

Senateri Evode yanenze ikibazo cy’ibura ry'amazi

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko bidakwiye ko mu Rwanda hari abaturage bamara ukwezi cyangwa amezi abiri badafite amazi, nyamara igihugu gifite umutungo uhagije w’amazi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1180
Dukurikire

Yabigarutseho ku wa 3 Kanama 2026 ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Damien Murwanashyaka, yagezaga kuri Sena ibikorwa biri gukorwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu byanya by’inganda.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko hari igihe amazi y’imvura yangiza ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage, ariko impeshyi yagera amazi akabura burundu, asaba ibisobanuro kuri icyo kibazo.

Amamaza hano

Yagize ati: “Njyewe ntabwo mbyumva ko abantu bashobora kumara ukwezi cyangwa amezi abiri barabuze amazi bikoreye ibijerekani mu gihugu cyiza nk’iki.”

Yasabye ko amazi y’imvura yafatwa akabungabungwa, agatunganwa maze agakoreshwa mu bikorwa nko kuhira imyaka, ubwubatsi no kuvomera ubusitani, aho gukoresha amazi meza atunganywa na WASAC muri ibyo bikorwa.

Uwizeyimana yavuze kandi ko ibiganiro bagiranye n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi byagaragaje ko ikibazo nyamukuru u Rwanda rufite atari ukubura amazi, ahubwo ari uburyo bwo kuyageza ku baturage.

INDI NKURU WASOMA : Umusore uzwi nka “The Ben” yagonzwe n'imodoka

Mu gusubiza ibi bibazo, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Damien Murwanashyaka, yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye ari imiyoboro ishaje ituma amazi menshi ameneka ataragera ku bayakoresha.

Yasobanuye ko ubu hafi 31% by’amazi atunganywa bimeneka kubera iyo miyoboro ishaje, yongeraho ko Guverinoma iri gushyira imbaraga mu kuyisana no kongera ubushobozi bwo kugeza amazi ku baturage.

MuhangaSenateri Evode

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Senateri Evode yanenze ikibazo cy’ibura ry'amazi - Tugezo