
Senateri Murigande ashyigikiye ko amashusho y’urukozasoni akumirwa mu Rwanda
Senateri Murigande Charles yavuze ko u Rwanda rukwiye gufata ingamba zikomeye zo gukumira amashusho y’urukozasoni ku bana n’urubyiruko, avuga ko kuyageraho byoroshye kuri internet biri mu bituma ubusambanyi bukomeza kwiyongera.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na KP Media24 cyasohotse ku wa 22 Kanama 2026, ubwo yagarukaga ku ngamba Leta y’u Rwanda iri gufata mu kurinda urubyiruko ibintu bishobora kwangiza ubuzima n’imyitwarire yarwo.
Murigande yashimye icyemezo cyo gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku rubyiruko bikwiye gufatirwa ingamba.
Yagaragaje ko ubusambanyi mu rubyiruko bumaze kugera ku rwego ruteye impungenge, cyane cyane ko bamwe mu bana babona amashusho y’urukozasoni kuri internet, bikabagiraho ingaruka mu myitwarire.
Ati: “N’ibi bintu ubona abana bashiriye mu busambanyi... bakiyambura ubusa, bagasambana, ibintu nyine biteye ubwoba.”
Senateri Murigande yavuze ko hari ibihugu byashyizeho uburyo bwo gukumira imbuga zigaragaraho amashusho y’urukozasoni, asaba ko n’u Rwanda rwakoresha ikoranabuhanga mu kurinda abana kugera kuri izo mbuga.
Ati: “Niba dushaka gufasha urubyiruko rwacu mu buryo burambye, turi gutera imbere mu ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo n’ibi bigo byose bya RISA bakwiriye kureba uburyo barinda abana b’u Rwanda kugera kuri ayo mashusho y’urukozasoni.”
INDI NKURU WASOMA : Carrick yifashe ku bya Baleba nyuma yo gutsindwa na Hull City
Yanasabye ko hakumirwa n’imbuga zitanga amakuru ashobora gushishikariza urubyiruko kwiyahura, avuga ko na zo zishobora guteza ikibazo mu rubyiruko.
Senateri Murigande yavuze ko kurinda abana ibikubiye kuri internet bidakwiye kurebwa nk’igikorwa cyo kubabuza ikoranabuhanga, ahubwo ko ari uburyo bwo kubarinda ibintu bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Ibitekerezo