Amamaza hano
Shaddyboo yajyanywe muri Rehab
AmakuruRwanda

Shaddyboo yajyanywe muri Rehab

Umunyamideli akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, yajyanywe mu Kigo cya Isange Rehabilitation Centre giherereye mu Karere ka Huye kugira ngo afashwe kuva ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min330
Dukurikire

Aya makuru yemejwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Shaddyboo atafunzwe nk'uko bamwe bari bamaze iminsi babivuga ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko yajyanywe muri icyo kigo ku bushake bwe.

Dr. Murangira yavuze ati: "Shaddyboo ntabwo afunze. Hari ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko afunzwe, ariko ntabwo afunze. Yajyanywe muri 'Rehab' ku bushake bwe."

Amamaza hano

Yasobanuye ko icyemezo cyo kumwohereza muri iki kigo cyafashwe nyuma y'uko ibisubizo by'isuzuma ryakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute - RFI) bigaragaje ko akoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati: "Ku bushake bwe, Ubugenzacyaha bwamwohereje muri 'Rehab' kugira ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge. Kujyanwa muri Rehab ni ukugira ngo bamufashe kubireka."

Nubwo yajyanywe kwitabwaho, RIB yavuze ko dosiye ye ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ikomeje gukurikiranwa. Yasobanuye ko naramuka avuye muri iki kigo agasubira kubikoresha, ashobora gukurikiranwa mu nkiko.

INDI NKURU WASOMA : Amagaju FC yatangaje umutoza mushya

Ibi bibaye mu gihe Shaddyboo yari amaze iminsi avugwa mu rubanza ruregwamo umusore uzwi nka Yugi Umukaraza, wamushinje kumusambanya ku gahato.

ShaddybooHuye

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Shaddyboo yajyanywe muri Rehab - Tugezo