
Shaffy yahakanye urukundo rwamuvuzweho na Shaddyboo, Princess Priscillah na Kisitu Kirabo
Umuhanzi nyarwanda Shaffy yamaze gushyira iherezo ku makuru amaze imyaka avugwa ku mibanire ye n'inkumi zirimo Princess Priscillah, Shaddyboo na Kisitu Kirabo, avuga ko nta n'umwe muri bo bigeze bakundana, ahubwo ko ayo makuru yose yari ibihuha.
Shaffy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari i Kigali, aho yari yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki.
Agaruka ku byigeze kuvugwa ko yakundanye na Princess Priscillah, Shaffy yavuze ko ibyo byakomotse ku mashusho y'indirimbo bakoranye, ariko ko nta rukundo rwigeze rubahuza.
Yagize ati: "Icyo ni igihuha kidasanzwe. Byari ibihuha bishingiye ku kuba twarakoranye amashusho y'indirimbo."
Ku bijyanye na Shaddyboo, Shaffy yavuze ko amafoto n'amashusho byigeze gukwirakwira hagati yabo byari mu rwego rwo gukurura abantu no kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Ati: "Byari mu 2019. Shaddyboo yakundaga umuziki wanjye, ambwira ko yifuza kumfasha kwinjira mu ruganda rw'imyidagaduro. Ibyo mwabonye byose twabikoze kugira ngo dutwike. Ntabwo twigeze dukundana."
Yanavuze no ku mashusho yigeze gukwirakwira ari kubyinana na Kisitu Kirabo mu gitaramo cyabereye i Kampala, asobanura ko abantu bayafashe nabi.
Yagize ati: "Nari ndi ku rubyiniro mbona umuntu araje ansanga. Naramwakiriye nk'uko wakira umufana. Ntabwo twari tuziranye kandi ni ho byarangiriye."
Uyu muhanzi yavuze ko muri iki gihe nta mukunzi afite, kuko yahisemo kubanza kwita ku rugendo rwe rwa muzika no guteza imbere ibikorwa bye.
Ati: "Iyo ufite intego ushaka kugeraho, ugomba kwiha umwanya. Ubu nta mwanya mfite wo gutekereza urukundo. Ndi njyenyine kandi nahisemo kubanza gushyira ibintu byanjye ku murongo."
INDI NKURU WASOMA :Hakizimana Innocent wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yatawe muri yombi
Shaffy ni umwe mu bahanzi b'Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo Akabanga, Bana yakoranye na Chriss Eazy, Sèrela, Bailando, Jumbe, Sukuma n'izindi, zikomeje kumwubakira izina mu muziki nyarwanda no hanze y'u Rwanda.

Ibitekerezo