
SKOL yasinyanye amasezerano adasanzwe na BK Pro League
Uruganda rwa SKOL Brewery Rwanda rwongereye ishoramari ryarwo mu mupira w'amaguru w'u Rwanda, rusinya amasezerano y'ubufatanye azamara imyaka itatu na BK Pro League, azatuma ruba umuterankunga w'inzoga wemewe w'iyi shampiyona guhera mu mwaka w'imikino wa 2026/27.
Aya masezerano yashyiriweho umukono kuri Stade Amahoro, byemejwe ko SKOL izashora miliyoni 915 Frw mu gihe cy'imyaka itatu, bivuze ko buri mwaka izajya itanga miliyoni 305 Frw kugeza shampiyona ya 2028/29 irangiye.
Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Rwanda, Eric Gilson, yavuze ko iri shoramari rishingiye ku ntego y'ikigo yo gukomeza guteza imbere siporo mu Rwanda, cyane cyane umupira w'amaguru uhuza abantu benshi.
Yagize ati: "Kuva SKOL yatangira ibikorwa byayo mu Rwanda, twiyemeje gushyigikira iterambere rya siporo binyuze mu makipe n'andi marushanwa atandukanye. Twizera ko siporo ihuza abantu, igafasha impano kuzamuka kandi ikongera ishema ry'igihugu."
Yakomeje avuga ko kuba SKOL ibaye umuterankunga wa BK Pro League ari indi ntambwe ikomeye mu gushyigikira iterambere n'ubunyamwuga bw'umupira w'amaguru w'u Rwanda.
Perezida wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa, yavuze ko aya masezerano azafasha kuzamura urwego rwa shampiyona no kurushaho kuyigaragaza imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ati: "Ubu bufatanye buzafasha kongera ubukana bwa shampiyona, guteza imbere ubunararibonye bw'abafana no kongerera agaciro amakipe n'abakinnyi."
Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema, na we yakiriye neza aya masezerano, avuga ko ubufatanye nk'ubu ari ingenzi mu kubaka umupira w'amaguru urambye kandi urushanwa ku rwego rwo hejuru.

Ibitekerezo