
Taleb nawe yateye utwatsi iby'uko APR FC ikinira DRC
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko iyi kipe idashobora gushyira abakinnyi bayo mu kaga, asaba ko umukino wa CAF Champions League uzayihuza na Les Aigles du Congo wimurwa kubera umutekano muke n’icyorezo cya Ebola kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Taleb yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1, wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Uyu mutoza yavuze ko APR FC yamaze kwandikira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), isaba ko uyu mukino wabera ahandi hatabangamira ubuzima n’umutekano by’abakinnyi.
Ati: “Ntidushobora gushyira abakinnyi bacu mu kaga, tujya ahantu hari icyorezo gikomeye gishobora guteza ibibazo n’ingaruka ku buzima bwabo. Byongeye kandi, hari n’intambara irimo kuba.”
Taleb yavuze ko APR FC iri mu biganiro na CAF, ariko ko yiteguye guhatana nubwo umukino wimurirwa ahandi, avuga ko Tanzania, Côte d’Ivoire cyangwa u Rwanda bishobora kuba ahantu hakinirwamo.
Ati: “Turimo kuganira na CAF kugira ngo umukino ubere ahantu hatabangamiye impande zombi, ariko twiteguye no guhangana n’uko ibintu byose byagenda.”
Impungenge za APR FC zishingiye ku bibazo by’umutekano n’ubuzima biri muri RDC. Amakuru yatanzwe n’inzego z’ubuzima avuga ko iki gihugu kimaze iminsi gihanganye n’icyorezo cya Ebola, mu gihe intambara na yo ikomeje kugaragara mu bice bimwe by’igihugu.
U Rwanda na rwo rwafashe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, zirimo kutemerera kwinjira mu gihugu abanyamahanga bagiye cyangwa banyuze muri RDC mu minsi 30 ibanziriza urugendo rwabo.
INDI NKURU WASOMA : Imwe mu mibare yavuye muri CECAFA Kagame Cup 2026
CAF ifite amategeko yemera ko umukino wakirwa n’ikibuga cyo hanze y’igihugu cy’amakipe ahanganye, mu gihe habayeho ubwumvikane cyangwa Komisiyo y’Amarushanwa ikabifataho umwanzuro, cyane cyane iyo hari impamvu z’umutekano.
APR FC iracyategereje umwanzuro wa CAF ku kibazo cy’aho uyu mukino uzakinirwa.

Ibitekerezo