
Taleb yasobanuye impamvu APR FC itangiye umwaka itameze neza
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko umusaruro mubi iyi kipe iri kubona muri iyi minsi udakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko iri mu bibazo bikomeye, ahubwo ko iri mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma yo gutakaza abakinnyi benshi.
APR FC yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino wa 2025/26, birimo Shampiyona y’u Rwanda, Igikombe cy’Amahoro na Super Cup. Icyakora, yatangiye igihembwe gishya idatanga isura yari isanzwe izwiho, by’umwihariko nyuma yo gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup 2026 itarenze amatsinda.
Igitutu cyiyongereye nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Nyagatare.
Taleb yavuze ko hari impinduka zikomeye zabaye mu ikipe, aho yatakaje abakinnyi barindwi bari mu itsinda ryayihesheje ibikombe bitatu, mu gihe yakiriye batanu bashya.
Ati: “Ikipe yacu yakoze umwaka udasanzwe, itwara ibikombe bitatu, ubu iri mu cyiciro cyo kongera kubakwa no kuvugururwa. Twatakaje abakinnyi barindwi bari muri iyo kipe yatwaye ibikombe, tunakira batanu bashya bafite imiterere, ubwenegihugu n’ubuhanga bitandukanye.”
Uyu mutoza w’Umunya-Maroc yavuze ko guhuza abakinnyi bashya n’abandi basanzwe mu ikipe bisaba igihe.
INDI NKURU WASOMA :M. Iréné yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane
Ati: “Ni ibisanzwe ko ikipe ikenera igihe kugira ngo yongere guhuza imikinire. Turi gukora ku buryo abakinnyi bashya binjira muri gahunda yacu y’imikinire, ariko tugakomeza kubungabunga umwimerere n’ibisabwa byatumye dutwara ibyo bikombe bitatu.”
Taleb yavuze ko intego ya APR FC ikiri imwe, yo kubaka ikipe ikomeye, yunze ubumwe kandi ishoboye guhatanira ibikombe.

Ibitekerezo