Amamaza hano
U Rwanda na Belarus bigiye kwagura ubufatanye mu buhinzi, ikoranabuhanga n'umutekano
AmakuruRwanda

U Rwanda na Belarus bigiye kwagura ubufatanye mu buhinzi, ikoranabuhanga n'umutekano

U Rwanda na Belarus bikomeje gushimangira umubano wabyo nyuma y'aho Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita ashyikirije Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu nka Ambasaderi udafite icyicaro gihoraho.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1740
Dukurikire

Uyu muhango wabaye ku wa 28 Nyakanga 2026, aho Perezida Lukashenko yavuze ko igihugu cye cyifuza kwagura ubufatanye n'u Rwanda, cyane cyane mu nzego z'ubukungu, nk'umusingi wo kurushaho guteza imbere umubano wa politiki hagati y'ibihugu byombi.

Yagize ati: "Belarus yifuza kwagura umubano n'u Rwanda. Dushyize imbere ubufatanye mu bukungu kuko ari bwo shingiro ryo guteza imbere ibiganiro bya politiki hagati y'ibihugu byombi."

Amamaza hano

Perezida Lukashenko yanasabye ko ubucuruzi hagati y'impande zombi bwakwiyongera, ndetse hakanashyirwaho komisiyo ihuriweho izafasha gukurikirana no guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye.

Bimwe mu byiciro ibihugu byombi bishaka kongeramo ubufatanye harimo inganda, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ndetse n'umutekano n'igisirikare.

Nyuma yo gushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Belarus, Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko yishimiye izo nshingano nshya.

Ati: "Ni icyubahiro gikomeye guhagararira igihugu cyanjye n'ubuyobozi bwacyo nka Ambasaderi udafite icyicaro gihoraho muri Belarus. Nzaharanira guteza imbere inyungu z'u Rwanda no gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi."

INDI NKURU WASOMA :FERWAFA ishobora guhabwa hafi miliyari 30 Frw

Uru ruzinduko rwubakiye ku biganiro byari byaratangiye hagati y'impande zombi mu 2025, aho Belarus yagaragaje ubushake bwo gufasha u Rwanda mu kubona imashini z'ubuhinzi, guteza imbere inganda no kwagura ubufatanye mu ikoranabuhanga, uburezi n'umutekano.

U RwandaBelarus

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

U Rwanda na Belarus bigiye kwagura ubufatanye mu buhinzi, ikoranabuhanga n'umutekano - Tugezo