
U Rwanda rugiye kwishyura miliyari 10 Frw ingurane z’abazimurwa n’umushinga w’urugomero rwa Rusizi III
Guverinoma y’u Rwanda igiye kwishyura asaga miliyari 10 Frw y’ingurane ku baturage bazimurwa n’umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 206, mu gihe imyiteguro yo gutangira kubaka uyu mushinga iri gukaza umurego.
Aya mafaranga, angana na miliyoni zirindwi z’Amadolari ya Amerika, azahabwa abaturage bazatakaza ubutaka, amazu n’indi mitungo izakoreshwa muri uyu mushinga ndetse n’ibikorwaremezo bizawushamikiyeho.
Rusizi III ni umushinga uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ukazatwara miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika. Biteganyijwe ko uzongera ingufu z’amashanyarazi muri ibi bihugu bitatu ndetse ukagabanya ikibazo cy’ibura ryayo.
Amakuru yatangajwe n’abashinzwe uyu mushinga agaragaza ko gusinya amasezerano y’ingurane mu Rwanda byatangiye ku wa 20 Nyakanga 2026. Abarebwa n’iki gikorwa ni abafatiwe ibarura ry’imitungo yabo muri Nzeri 2025, kandi amazina yabo akaba yarashyizwe ku rutonde rwemejwe nyuma y’itariki ntarengwa ya 8 Kamena 2026.
Ubuyobozi bw’umushinga bwatangaje ko buri muturage azabanza gusuzuma amasezerano, akareba urutonde rw’umutungo we n’ingano y’ingurane yagenewe mbere yo kuyasinya, ndetse akanasobanurirwa ibyo adasobanukiwe.
Iki gikorwa kiri gukorwa mu byiciro, cyatangiriye mu Murenge wa Nzahaha mbere yo kwimukira mu Murenge wa Bugarama, yose yo mu Karere ka Rusizi. Abaturage bazajya bamenyeshwa nibura iminsi itatu mbere y’itariki bagomba gusinyiraho.
Abashakanye byemewe n’amategeko basabwe kuzajya bitabira bombi kugira ngo basinye amasezerano, kandi buri wese azajya yitwaza ibyangombwa birimo indangamuntu, icyangombwa cy’ubutaka n’izindi nyandiko zisabwa bitewe n’imiterere ye.
Umuyobozi w’umushinga muri Ruzizi III Energy Limited, Mohsin Tahir, yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda hateganyijwe ko ingo 1.232 ari zo zizishyurwa ingurane.
INDI NKURU WASOMA : Uwatojeho Rayon Sports yagarutse mu kazi mu Rwanda
Yagaragaje ko uyu mushinga uzagirira akamaro abaturage bagera kuri miliyoni 30 bo mu karere, cyane cyane abataragerwaho n’amashanyarazi. Biteganyijwe kandi ko uzongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gukoresha ingufu zisubira ndetse ukazamura cyane umusaruro w’amashanyarazi mu Burundi no mu burasirazuba bwa RDC.

Ibitekerezo