Amamaza hano
U Rwanda rutejwe impungenge n'ibura ry'amazi
AmakuruRwanda

U Rwanda rutejwe impungenge n'ibura ry'amazi

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ihangayikishijwe n'ikibazo cy'ibura ry'amazi gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by'igihugu muri iki gihe cy'impeshyi, inavuga ko yatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kugikemura byihuse no mu buryo burambye.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min600
Dukurikire

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko ibikorwa bya Guverinoma, Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ibura ry'amazi rikomeje kugira ingaruka ku mibereho y'abaturage.

Yagize ati: "Guverinoma ihangayikishijwe cyane n'ikibazo cy'ibura ry'amazi, cyane cyane muri iki gihe cy'impeshyi, bikomeje kugira ingaruka zitari nziza ku mibereho y'Abanyarwanda."

Amamaza hano

Yasobanuye ko iki kibazo giterwa n'impamvu zirimo ihindagurika ry'ibihe rituma amazi yo mu migezi agabanuka, ubwiyongere bw'abaturage butajyanye no kongera ibikorwa remezo by'amazi, ndetse n'igihombo giterwa n'amazi ameneka mu miyoboro ishaje.

INDI NKURU WASOMA : Abagabo baryamana bahuje igitsina bakomeje kwiyongera mu byago byinshi byo kwandura SIDA

Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z'iki kibazo, Guverinoma yatangiye gahunda yo kugabanya amazi mu buryo bugenzuwe kugira ngo agere ku baturage benshi, inashishikariza Abanyarwanda kuyakoresha neza.

Dr. Nsengiyumva yavuze kandi ko hari imishinga minini iri gukorwa, harimo kwagura ubushobozi bw'uruganda rwa Nzove III, ruzava ku gutunganya metero kibe ibihumbi 40 ku munsi rukagera ku bihumbi 65 muri Nzeri 2026. Hari kandi gahunda yo kubaka uruganda rwa Nzove IV ruzajya rutunganya metero kibe ibihumbi 150 ku munsi, ndetse no kuvugurura uruganda rwa Karenge.

Guverinoma ivuga ko iyi mishinga izafasha kongera amazi atunganywa buri munsi, ikanafasha kugabanya amazi apfira mu miyoboro.

Leta yihaye intego ko bitarenze mu 2029, abaturage bose bazaba bagerwaho n'amazi meza, aho mu mijyi ingo zose zizaba zifite amazi, naho mu cyaro buri muturage akazajya ayabona mu ntera itarenze metero 500 uvuye iwe.

U RwandaAmazi meza

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

U Rwanda rutejwe impungenge n'ibura ry'amazi - Tugezo