Amamaza hano
U Rwanda rwanenze raporo yakozwe na Loni
AmakuruRwanda

U Rwanda rwanenze raporo yakozwe na Loni

by’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikora raporo zayo, ivuga ko ibirego bikomeye bidakwiye gushingira ku buhamya butagenzuwe cyangwa amakuru adafite gihamya yizewe.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min480
Dukurikire

Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda i Genève, Urujeni Bakuramutsa, ubwo yagezaga ijambo ku Nama ya 62 y’Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

Yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye iperereza ryigenga, ritabogamye kandi rushingiye ku bimenyetso bifatika, kuko ari ryo ryafasha Akanama ka Loni gufata imyanzuro ishingiye ku kuri no guteza imbere ubutabera.

Amamaza hano

Bakuramutsa yavuze ko raporo iheruka y’iyo komisiyo ishingiye ku birego bitaragenzurwa mu buryo bwigenga, yongeraho ko ubuhamya bw’abantu batatangajwe amazina, amakuru atemejwe n’andi yakuwe ku mbuga zitandukanye bidahagije kugira ngo hafatwe imyanzuro ikomeye.

Yagaragaje kandi impungenge z’uko iyo komisiyo yakoze igice kinini cy’akazi kayo iri i Kinshasa kandi yemera ko itabashije kugera mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ari zo zibasiwe n’intambara.

Ati: “Kinshasa iri hafi kilometero 1,500 uvuye i Goma cyangwa i Bukavu. Ntawavuga ko yasobanukiwe ibibera muri Bangkok ari i Singapore cyangwa ngo asesengure ibibera i Bucharest ari i Genève. Ni na ko raporo ku Burasirazuba bwa DRC idakwiye gukorwa umuntu atageze aho ibintu bibera.”

INDI NKURU WASOMA : FERWAFA yatangaje impinduka zirimo gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi

Yasabye Komisiyo gusobanura uburyo izakemura icyo kibazo, harimo kuganira n’abahohotewe ndetse n’abatangabuhamya batuye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Yibukije ko imibare ya HCR igaragaza ko impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyekongo bagera ku 949.000 bari mu bihugu bituranye na DRC, harimo n’u Rwanda.

Click to expand
U Rwanda rwasabye Loni gushingira ku bimenyetso bifatika mu gukora raporo ku burasirazuba bwa Congo [ Ivomo : RFI]


U RwandaLONIDRC

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

U Rwanda rwanenze raporo yakozwe na Loni - Tugezo