
U Rwanda rwasimburanyije abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique
Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abapolisi ryari rimaze umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, mu gihe irindi tsinda ryahise rijyayo gukomeza izo nshingano.
Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2026, kiyobowe na CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Itsinda ryagarutse ryari riyobowe na SSP Jean D’Amour Ndagijimana, rikaba ryari rimaze umwaka rikorera muri Centrafrique.
Abaryakiriye basimbuwe n’irindi tsinda ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatatu, riyobowe na SSP Emmanuel Busasa, na ryo rikaba rizamara umwaka mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Mbere yo guhaguruka, iri tsinda ryahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, wabasabye kuzakomeza kurangwa n’ubunyamwuga no kubungabunga isura nziza u Rwanda rumaze kubaka mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.
INDI NKURU WASOMA: Davido akoresha buri kwezi arenga miliyoni 400 Frw
IGP Namuhoranye yabibukije ko u Rwanda rusanzwe rwizerwa muri ubu butumwa, bityo abasaba gukomeza gukora neza no kwirinda icyatuma icyo cyizere kigabanuka.
Yagize ati: “Mugiye ahantu u Rwanda rumaze kubaka izina ryiza. Mukore kinyamwuga, muhagararire igihugu neza kandi murusheho kuruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.”
Yanabakanguriye gufata neza ibikoresho bazakoresha, kubana neza n’abakozi baturuka mu bindi bihugu no kubaha umuco n’imigirire y’abo bazakorana na bo.

Ibitekerezo