
U Rwanda rwasobanuriye abadipolomate ingamba zo guhangana n’inzoga zitemewe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Tony Kajangwe, bagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda ku kibazo cy’inzoga zitemewe, zirimo izikunze kwitwa ibyuma.
Ibiganiro byabaye ku wa 21 Kanama 2026, bigamije gusobanurira abadipolomate ingamba Guverinoma y’u Rwanda iri gufata mu kurwanya ibinyobwa bisindisha bitemewe no kurengera ubuzima bw’abaturage.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko iyi nama yahaye u Rwanda umwanya wo gusangiza abafatanyabikorwa mpuzamahanga uko rubona iki kibazo, ndetse n’imbaraga ziri gushyirwa mu gukemura ingaruka ziterwa n’izi nzoga.
Ibi bibaye mu gihe inzego zitandukanye zikomeje ibikorwa byo gufunga ahakorerwa n’ahacururizwa inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu byumweru bibiri gusa, mu Mujyi wa Kigali hafunzwe inganda 30 zakoraga bene izi nzoga, utubari 840 n’amaduka 10 acuruza inzoga atujuje ibisabwa.
Guverinoma kandi yatangaje ko hamaze gufungwa inganda zirenga 130 zikekwaho gukora inzoga zitemewe, mu gihe ibikorwa byo kuzifata no kuzimena, ndetse no gukurikirana ababigiramo uruhare bikomeje.
INDI NKURU WASOMA : Mukura VS yizeye kuba ikipe izahagarika Rayon Sports muri Super Coupe
Mu bikorwa by’iperereza, abantu barenga 80 bamaze gutabwa muri yombi. I Kigali kandi hafashwe litiro zirenga 470.000 za ethanol yakoreshwaga mu gukora izi nzoga, hanakusanywa hafi amacupa miliyoni enye y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko inzego z’ubuzima zigaragaje ko izi nzoga zateje ibibazo bikomeye ku buzima. Abantu barenga 500 bamaze kuvurwa, abarenga 50 barapfa, mu gihe abandi barenga 100 bagize ikibazo cyo kutabona.

Ibitekerezo