
U Rwanda rwatomboye RDC n’u Burundi mu Gikombe cya Afurika
Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abagore y’u Rwanda yisanze mu Itsinda D hamwe na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi mu Gikombe cya Afurika cya CAVB Nations Championship 2026.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, rikazasoza ku wa 5 Nzeri. Tombola y’amatsinda y’ibihugu 15 byitabiriye yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, nyuma y’uko Maroc yikuye mu irushanwa ku munota wa nyuma.
Itsinda A ririmo Kenya yakiriye irushanwa, Mali na Zambia. Itsinda B ririmo Misiri, Uganda, Burkina Faso na Sénégal, mu gihe Itsinda C rigizwe na Cameroun, Nigeria, Tunisia na Ghana.
U Rwanda ruzatangira urugendo rwarwo muri iri rushanwa rukina na Algeria kuri uyu wa Kabiri saa 11:30, umukino ukazabera kuri Ulinzi Complex.
Ikipe y’u Rwanda iritabiriye iri rushanwa ifite intego yo kongera gukora neza nyuma y’uko mu 2023 yarangije ku mwanya wa kane, inyuma ya Misiri, Kenya na Cameroun.
INDI NKURU WASOMA : Senateri Murigande ashyigikiye ko amashusho y’urukozasoni akumirwa mu Rwanda
Abakinnyi bahamagawe muri iyi kipe ni Mpuhwezimana Diane, Ndagijimana Iris, Musaniwabo Hope, Tuyishime Aloysie, Musabyemaliya Donatha, Umutoni Anitha, Nzamukosha Olive, Uwimbabazi Lea, Yankurije Françoise, Munezero Valentine, Nyirahabimana Marie Divine, Mukandayisenga Benitha, Uzamukunda Fillette na Dusabe Flavia.

Ibitekerezo