Amamaza hano
Ubushakashatsi: 77% by'abagabo bo mu Rwanda bahohotewe n'abagore babo baryumaho
AmakuruRwanda

Ubushakashatsi: 77% by'abagabo bo mu Rwanda bahohotewe n'abagore babo baryumaho

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bwagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abagabo n’abo bashakanye rihari, aho 23% by’abagabo babajijwe bavuze ko bamaze guhura n’ubwoko bumwe cyangwa bwinshi bw’ihohoterwa.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min450
Dukurikire

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwatangajwe ku wa 30 Kamena 2026, bwakorewe ku bagabo 4,919.

Imibare igaragaza ko 22% bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, 6% bakorerwa irishingiye ku mubiri, naho 2% bavuga ko bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Amamaza hano

Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa ibisindisha biri mu mpamvu zikomeye zongera ibyago byo guhohoterwa. Mu bagabo bafite abagore banywa ibisindisha, 88% bavuze ko bahuye n’ihohoterwa, mu gihe abashakanye n’abagore batanywa ibisindisha bo bangana na 19%.

Ku rwego rw’intara, Intara y’Iburengerazuba ni yo iza ku isonga mu kugira abagabo benshi bavuga ko bahohoterwa, aho bari kuri 28%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 27%. Intara z’Amajyaruguru n’Iburasirazuba zose zifite 20%, mu gihe Umujyi wa Kigali ari wo ufite umubare muto wa 19%.

INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Centrafrique

Nubwo umubare w’abavuga ko bahohoterwa ugenda uzamuka, ubushakashatsi bugaragaza ko bake ari bo bashaka ubutabera cyangwa ubufasha. Mu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, 32% ni bo basabye kurengerwa, mu gihe abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari 8% gusa bagannye inzego zibishinzwe.

Click to expand
Ubushakashatsi: Abagabo 23% bavuga ko bahohoterwa n’abo bashakanye mu Rwanda . Source : [Kigali Today]


U Rwandauburinganire

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Ubushakashatsi: 77% by'abagabo bo mu Rwanda bahohotewe n'abagore babo baryumaho - Tugezo