Amamaza hano
Ubushyuhe butumye abagabo bo mu Buyapani basabwa kujya ku kazi bambaye amakabutura
AmakuruAziya

Ubushyuhe butumye abagabo bo mu Buyapani basabwa kujya ku kazi bambaye amakabutura

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Tokyo mu Buyapani bwatangije gahunda ishishikariza abagabo kujya ku kazi bambaye amakabutura mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ubushyuhe bukabije bwugarije iki gihugu.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1340
Dukurikire

Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC ,yemeza ko iyi gahunda yiswe “Tokyo Cool Biz”, yatangijwe na Guverineri wa Tokyo, Yuriko Koike, muri Mata 2026, ikaba igamije gukomeza gahunda yari isanzweho yo gufasha abakozi kugabanya ubushyuhe mu biro no gukoresha imyambaro iboroheye mu gihe cy’impeshyi.

Muri iyi gahunda, abakozi bemerewe kutambara imyambaro isanzwe ikoreshwa mu kazi irimo ikote na karuvati, ahubwo bakambara amashati y’amaboko magufi, inkweto zifunguye ndetse n’amakabutura kugira ngo bumve bisanzuye mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.

Amamaza hano

Nubwo hari abishimiye iyi gahunda bavuga ko izatuma abakozi bakora neza batabangamiwe n’ubushyuhe, hari n’abayinenze bavuga ko ishobora guteza impaka ku bijyanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Bamwe mu bagore bavuga ko abagabo bemerewe kugaragaza amaguru mu kazi, mu gihe abagore bo bakunze kunengwa cyangwa gushyirwaho igitutu igihe bambaye imyenda igaragaza amaguru. Hari n’abakoresheje imvugo ya “leg hair harassment”, bagaragaza ko batishimira kubona ubwoya bwo ku maguru bw’abagabo mu kazi.

INDI NKURU WASOMA : FIFA yatangiye iperereza kuri Argentine

Umukozi ushinzwe ibidukikije muri Guverinoma ya Tokyo, Noboru Watanabe, yavuze ko iyi gahunda itagamije gutegeka abantu imyambarire runaka, ahubwo ari ukongera amahitamo abakozi bafite mu gihe cy’ubushyuhe.

Ubushyuhe bukabijeUbuyapani

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Ubushyuhe butumye abagabo bo mu Buyapani basabwa kujya ku kazi bambaye amakabutura - Tugezo