
Uganda: Impanuka ya bisi y’ishuri yahitanye abanyeshuri barenga 20
Abanyeshuri barenga 20 bo mu ishuri rya King David Junior School Ndejje muri Uganda bivugwa ko bapfiriye mu mpanuka ikomeye ya bisi yabereye mu Karere ka Kapchorwa, mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2026, ubwo bari bavuye mu rugendo shuri.
Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Chekwatit, muri Paruwasi ya Kimawa, Komini nto ya Kawowo, ahagana saa mbili z’ijoro. Bisi yari ifite nomero UA 108BQ, yari itwaye abanyeshuri b’iri shuri.
Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Uganda Radio Network na UBC Uganda byatangaje ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka ushobora kurenga 20, mu gihe abandi benshi bakomeretse bakaba bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Minisitiri ushinzwe imirimo yihariye muri Uganda, Balaam Barugahara, yasuye Ibitaro Bikuru bya Mbale, aho abakomeretse bari kuvurirwa, kugira ngo akurikirane uko ubuzima bwabo buhagaze.
INDI NKURU WASOMA : Amakimbirane yaturutse ku manota agejeje umunyeshuri imbere y'urukiko
Polisi ya Uganda yemeje ko impanuka yabaye, ivuga ko inzego z’umutekano n’iz’ubutabazi zahise zigera aho yabereye zitangira ibikorwa byo gutabara no kumenya umubare nyawo w’abahitanywe na yo ndetse n’abakomeretse.
Mu itangazo ryayo, Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje, bityo umubare nyakuri w’abapfuye n’abakomeretse ukaba utaramenyekana neza. Yanatangaje ko andi makuru azashyirwa ahagaragara uko iperereza rizagenda ritanga ibisubizo.

Ibitekerezo