
Uganda: Polisi yemeje urupfu rwa Sergeant Robert waciwe umutwe
Polisi ya Uganda yemeje urupfu rwa Kabera Robert wamamaye nka Sergeant Robert, umurambo we wabonetse waciwe umutwe mu gace ka Luwala, mu Karere ka Mpigi.
Iyi Polisi kandi yatangaje ko iri gukora iperereza ku rupfu rw’umucuruzi Nteziyaremye Africano n’umugore we Kyompire Peace, barashwe n’abantu bataramenyekana mu Karere ka Kisoro.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ACP Kituuma Rusoke, yatangaje aya makuru ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Yavuze ko Polisi yamenye iby’urupfu rwa Kabera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira, nyuma y’uko abaturage babonye umurambo we bakabimenyesha inzego z’umutekano.
Ati: “Twakiriye umurambo w’umugabo w’imyaka 50 udafite umutwe, ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago. Yamenyekanye nka Kabera Robert, nyuma y’uko umuryango we umumenye.”
ACP Rusoke yavuze ko iperereza rikomeje, hakaba hateganywa gukorwa ibizamini bya gihanga kugira ngo hamenyekane uko yishwe n’icyabimuteye. Yasabye abantu bafite amakuru afasha mu iperereza kuyageza kuri Polisi.
Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Kabera yari yavuye i Kampala ari kuri moto yatwarwaga n’umuntu witwa Innocent, berekeza mu gace ka Kamengo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira. Nyuma y’urupfu rwe, uwo muntu na we bivugwa ko yaburiwe irengero, ariko ibyo ntibiratangazwa na Polisi nk’ibyemejwe.
Kabera yari yarahunze u Rwanda, aho yavugaga ko ahangayikishijwe n’umutekano we. Yari yarasabye inzego za Uganda kumurindira umutekano.
INDI NKURU WASOMA :Abaturage batatu bagwiriwe n’ikirombe bose babonetse, babiri bapfuye
Abashakanye barashwe muri Kisoro
Polisi ya Uganda yanatangaje ko Nteziyaremye Africano n’umugore we Kyompire Peace bishwe barashwe n’abantu batamenyekanye mu gace ka Zindiro, mu Karere ka Kisoro.
Bivugwa ko abo bashakanye bari bageze hafi yo kwinjira mu rugo rwabo, ubwo abantu babategeraga. Bagerageje guhunga nyuma yo kunanirwa gusubiza inyuma imodoka yabo mu muhanda muto, ariko bararaswa barapfa.
Kugeza ubu, Polisi ivuga ko nta bakekwaho icyo gitero iratangaza.

Ibitekerezo