Amamaza hano
Uganda: Rwiyemezamirimo yakoresheje hafi miliyari yubaka metero 10 z’umuhanda
AmakuruAfurika

Uganda: Rwiyemezamirimo yakoresheje hafi miliyari yubaka metero 10 z’umuhanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara, yatangaje ko rwiyemezamirimo wari wahawe akazi ko kubaka kilometero imwe y’umuhanda mu Karere ka Pakwach yakoresheje hafi ingengo y’imari yose yari yahawe, nyamara akaba yarubakishije metero 10 gusa.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2520
Dukurikire

Barugahara yabigarutseho ubwo yasobanuriraga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu ibyavuye mu igenzura aherutse gukorera mu bice bitandukanye by’igihugu. Yavuze ko muri Pakwach Leta yari yateganyije miliyoni 900 z’amashilingi ya Uganda, ariko amafaranga menshi akaba yarakoreshejwe mu gihe umuhanda wubatswe ku kigero gito cyane.

Ati: “Mu mpera z’icyumweru nagiye i Pakwach, aho Leta yari yateganyije miliyoni 900 z’Amashilingi zo gukora kilometero imwe y’umuhanda woroheje. Nasanze enjenyeri yarakoze metero 10 gusa, ariko yarakoresheje amafaranga yose. Yari asigaranye miliyoni 12 gusa.”

Amamaza hano

Minisitiri yavuze ko ibi ari urugero rugaragaza intege nke mu igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, cyane cyane ku rwego rw’uturere. Yibajije impamvu amafaranga menshi ashobora gukoreshwa nta nzego zishinzwe kugenzura ibikorwa zibibonye hakiri kare.

Yagize ati: “Dufite izi nzego zose; mufite CFO, CAO, RDC n’abandi. Tuzakomeza gutakaza amafaranga kubera kudahanwa kugeza ryari?”

Barugahara kandi yanenze uburyo bamwe mu bakekwaho ruswa bafatwa, bakagezwa mu nkiko ariko nyuma bakarekurwa by’agateganyo, avuga ko ibyo bituma abakoze amakosa batinya gake kubazwa ibyo bakoze.

INDI NKURU WASOMA : Girumugisha Jean Claude yerekanywe muri Al Ahli Tripoli

Ku rundi ruhande, Depite Betty Nambooze yavuze ko kohereza inzego zo ku rwego rw’igihugu gukemura ibibazo byagakwiye gukurikiranwa n’inzego z’ibanze bitwara amafaranga menshi kandi bikaba byerekana intege nke mu mikorere y’inzego zegereye abaturage.

ibikorwaremezoUgandaRuswa

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Uganda: Rwiyemezamirimo yakoresheje hafi miliyari yubaka metero 10 z’umuhanda - Tugezo