
Uko ibiciro by’Ibikomoka kuri Peteroli byagiye bihinduka mu Rwanda
Nyuma y'uko habayeho gukusanya amakuru yashyizweho na RURA kuva muri 2021 kugeza ubu muri 2026 kurikirana amateka y'ihinduka ry'ibiciro bya lisansi na mazutu.
Kuva ku Mafaranga 1,088 kugeza kuri 2,938: Amateka y’Ibiciro by’Ibyanditswe na RURA n'Ibyiringiro bishya by’Igabanuka.
Kuva muri Gicurasi 2021, ishusho y’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitangazwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yerekana urugendo rukomeye rwagizwemo uruhare n'ihindagurika ry'isoko mpuzamahanga. Gusa, amakuru aherutse gutangazwa na Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, akomeje gutanga icyizere cy'uko ibiciro bishobora kugabanuka mu minsi iri mberi.
Ishusho y’Ibyaranze Ibiciro: 2021 kugeza ubu
Imibare yakusanyijwe ku rubuga rwa RURA kuva ku wa 20 Gicurasi 2021 yerekana ibi bikurikira:
Igiciro cya Lisansi cyabayeho cyo hasi ni RWF 1,088 kuri litiro, naho igiciro cyo hejuru ni RWF 2,938 kuri litiro, naho amafaranga menshi lisansi yazamutseho ni 635 muri Mata 2026.

Igiciro cya Mazutu cyabayeho cyo hasi ni RWF 1,054 kuri litiro, naho igiciro cyo hejuru ni RWF 2,927 kuri litiro, naho amafaranga menshi mazutu yazamutseho ni 722 muri Kamena 2026.

Reba hano ku: Ibiciro birambuye by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda
Nkunganire ya Leta mu Gukumira Ingaruka
Kugira ngo igihugu gikomeze umuvuduko nyuma y'icyorezo cya Covid-19, Leta yashyizemo nkunganire ihambaye. Minisitiri w'Intebe yagaragaje ko hagati ya Werurwe na Kamena 2026 gusa, Leta yatanze nkunganire y'Amafaranga y'u Rwanda miliyari 47.7 mu rwego rwo gukumira izamuka ry'ingendo n'ibijyanye nazo. Iyo bitaba ibyo, litiro ya mazutu hatariho nkunganire yari kugeza ku Frw 3,600.
Kuki Hari Ibyiringiro by’Igabanuka ry’Ibiciro?
Icyizere cyo kugabanuka kw'ibiciro gishingiye ku masezerano mashya u Rwanda rwagiranye n'ibihugu nka Kenya na Tanzania yo kugura ibitoro mu buryo bwiza.
Inzobere mu bukungu zemeza ko iyi gahunda ishobora kugabanya ibiciro kugeza kuri 30% mu myaka iri mberi. Ububiko bwa mbere bugizwe na toni 40,000 bw'ibitoro buteganyijwe kugera ku Cyambu cya Tanga mu mpera z'uku kwezi nyuma bikazaza mu Rwanda, bityo bikaba bigiye korohereza abaguzi n'ubukungu muri rusange.

Ibitekerezo