Amamaza hano
Umuhinde wari umaze iminsi 26 yiyicisha inzara yabihagaritse
AmakuruAziya

Umuhinde wari umaze iminsi 26 yiyicisha inzara yabihagaritse

Sonam Wangchuk, umwe mu baharanira impinduka mu burezi bw’u Buhinde, yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara nyuma yo kuyimaramo iminsi 26, avuga ko icyemezo yafashe kigamije guha amahirwe ibiganiro no kwirinda ko igihugu cyakwinjira mu mvururu.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min700
Dukurikire

Uyu mugabo w’imyaka 59, uzwi cyane nka “Sonam Sir”, yari yatangiye iyi myigaragambyo mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko rusaba ko habaho impinduka mu rwego rw’uburezi, harimo no gusaba ko Minisitiri w’Uburezi yegura.

Wangchuk yari yifatanyije n’itsinda ry’urubyiruko ryitwa Cockroach Janta Party (CJP), rikomeje kotsa igitutu ubuyobozi bw’u Buhinde rivuga ko hakenewe ivugururwa ryimbitse muri gahunda z’uburezi.

Amamaza hano

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Wangchuk yavuze ko yahisemo guhagarika kwiyicisha inzara nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’impande zitandukanye.

Yagize ati: “Nabikoze nyuma y’ibiganiro birebire.”

Yasobanuye kandi ko kimwe mu byamushishikarije guhagarika imyigaragambyo ari ugukumira ko hashobora kubaho imvururu cyangwa ibindi bibazo by’umutekano mu gihe impaka zikomeje ku birebana n’uburezi.

INDI NKURU WASOMA :Umupolisi wari umaze imyaka 14 afata ku ngufu abagore yitabye Imana

Mbere yo guhagarika iki gikorwa, Wangchuk yari yatangaje ko nubwo yari amaze gutakaza ibilo 11 kubera kutarya, yari agifite imbaraga zihagije kandi yumvaga ashobora gukomeza urugamba rwo gusaba impinduka mu bundi buryo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Wangchuk yakuwe ku gahato aho yakoreraga imyigaragambyo i Delhi, ajyanwa kwa muganga kugira ngo akurikiranwe n’abaganga bitewe n’ingaruka zatewe no kumara igihe kinini atarya.

UmuhindeInzara

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Umuhinde wari umaze iminsi 26 yiyicisha inzara yabihagaritse - Tugezo