
Umukecuru w’imyaka 67 asembera abana babiri bafite ubumuga nyuma yo gusenyerwa
Mukandutiye Espérance, umukecuru w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Rubonobono, Akagari ka Mutamwa, mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, amaze imyaka ibiri atagira aho kuba nyuma y’uko inzu yari atuyemo isenywe n’ubuyobozi.
Uyu mukecuru abana n’abana babiri bafite ubumuga bwo mu mutwe, umwe akaba ari uwo yabyaye, undi akaba ari umwuzukuru we wasizwe na nyina. Avuga ko kubitaho byiyongera ku ngorane zo kubona ibitunga umuryango, mu gihe na we atagira aho aba.
Ati: “Nabyaye umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe, none bamuteye inda na we abyara umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe. Bombi ni njye ubita ho ariko biragoye.”
Mukandutiye avuga ko mu 2024 ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahengeri bwamusanze mu nzu yari atuyemo bukayisenya, bumubwira ko yari ishaje kandi butanga icyizere cyo kumwubakira indi.
Ati: “Abayobozi baje gutaha inzu bubakiye umuturanyi wanjye, babonye inzu mbamo baravuga ngo irashaje, bahita bayisenya banyizeza ko nanjye bazanyubakira. Imyaka ishize ari ibiri bataranyubakira.”
Nyuma yo gusenyerwa, ubuyobozi bwamushakiye inzu yo gukodesha mu gihe hategerejwe ko yubakirwa. Gusa avuga ko nyir’inzu ahora amusaba kuyivamo kubera ko amafaranga y’ubukode atishyurwa uko bikwiye.
Ati: “N’ubu mu gitondo yabyukiye aha. Niba bansohoye muri iyi nzu, sinzi aho nzajya n’abana banjye bafite ubumuga. Ni yo mpamvu nsaba ubuyobozi ko banyubakira inzu yanjye, nkabona aho kuba ntuje.”
Nkuruziza Jean Damascene, nyir’inzu acumbitsemo, yavuze ko ikibazo ari uko amafaranga y’ubukode atakijyanye n’igihe kandi ko na we akeneye kuvugurura inzu ye.
Ati: “Impamvu nshaka ko ava mu nzu ni uko bamaze igihe batanyishyura neza. [...] Ibihumbi bitanu ntabwo bikodesha inzu.”
Bamwe mu baturanyi basabye ubuyobozi gukemura ikibazo cye, bavuga ko bimaze igihe kandi ko gukomeza gusembera ari umutwaro ukomeye kuri uyu mukecuru.
Kambabazi Anastasie yagize ati: “Ikiduhangayikishije cyane ni uko ubu bari kumusohora mu nzu yakodeshejwe kandi nta handi afite ho kujya.”
INDI NKURU WASOMA : Police FC ikuyemo Rayon Sports kuri penaliti, izahura na Kiyovu SC ku mukino wa nyuma
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, Byaruhanga John Bosco, yavuze ko ikibazo cya Mukandutiye kizwi kandi ko atazirukanwa muri iyo nzu.
Ati: “Icyo kibazo ndakizi. Ntabwo amusohora kubera ikibazo cy’amasezerano, kandi twarabivuganye.”
Yavuze kandi ko Mukandutiye ari ku rutonde rw’abazubakirwa, nubwo atagaragaje igihe inzu ye izubakirwa.

Ibitekerezo