
Umupolisi wari umaze imyaka 14 afata ku ngufu abagore yitabye Imana
Igipolisi cya Scotland kiri mu iperereza rikomeye nyuma y'uko hamenyekanye ko Alan Greer, wari umupolisi wapfuye yiyahuye muri Gicurasi 2026, yari amaze nibura imyaka 14 akekwaho gufata ku ngufu abagore no kubakorera ihohoterwa rikabije.
Iperereza ryatangijwe nyuma y'uko umugore wo mu mujyi wa Glasgow atanze ikirego mu mpera za 2025, avuga ko mu 2012 yafashwe ku ngufu na Greer nyuma yo guhamagara polisi ngo imufashe kubera ikindi cyaha yari yakorewe.
Abashinzwe iperereza bakurikiranye amakuru basanga Greer yari yaragiye yinjira inshuro nyinshi muri dosiye y'uwo mugore kuri mudasobwa za polisi nta mpamvu y'akazi yabifitiye. Ibyo byabaye intangiriro yo kumukekaho no gutangiza iperereza ryagutse.
Kugeza ubu hamaze kumenyekana abagore icyenda bakekwaho kuba barahohotewe na we, barimo batanu bakoraga uburaya. Abashinzwe iperereza bemeza ko umubare ushobora kwiyongera kuko hari ibimenyetso byinshi bikiri gusuzumwa.
INDI NKURU WASOMA : Ibitero Amerika yagabye kuri Iran byari ukwihorera -Trump
Ubwo urugo rwa Greer rwasakwaga muri Mata 2026, hafashwe telefoni zirindwi na mudasobwa. Muri byo hasanzwemo amashusho n'amafoto ibihumbi byerekana ko yari amaze imyaka akoresha abagore benshi bakoraga uburaya, bamwe muri bo bagakorerwa ihohoterwa rikabije. Iyo aza kuba akiri muzima, yari gukurikiranwaho ibyaha birimo gufata ku ngufu no kugerageza kwica.
Greer yinjiye mu gipolisi cya Strathclyde mu 2009 mbere y'uko cyinjizwa muri Police Scotland mu 2013. Yakoraga akazi ko guhugura abapolisi, kandi yari afite umugore n'umwana. Icyakora, abo mu muryango we na bagenzi be bavuga ko batari bazi ubuzima bwe bwihishe.

Ibitekerezo