Amamaza hano
Umuraperikazi Fifi Raya yambitswe impeta y'urukundo
Imyidagaduro

Umuraperikazi Fifi Raya yambitswe impeta y'urukundo

Umuraperikazi Fifi Raya uri mu bakomeje kuzamuka neza mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yambitswe impeta n’umukunzi we usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho biteganyijwe ko bazarushinga mu minsi iri imbere.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2750
Dukurikire

Nubwo uyu muhanzikazi atigeze atangaza byinshi ku mugabo bagiye kubana, amakuru avuga ko ari Benjamin Ndibyariye, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Ben The MC.

Nyuma yo kwambikwa impeta, Fifi Raya yagaragaje ibyishimo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yagize ati: "Uretse kuba ari mwiza, ubu icumi kuri icumi ni umugabo wanjye! Inkuru z’urukundo ziraryoha, ariko urwacu rukarushaho."

Amamaza hano

Fifi Raya amaze imyaka itatu akora umuziki, aho yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zirimo Dejavu yakoranye na B Threy na Kill It yakoranye na Bull Dogg.

INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yasoje iyoboye Itsinda C, Al Hilal ikomeza muri 1/2 cy'irangiza nk'ikipe yatsinzwe yitwaye neza

Yongeye kuvugwa cyane ubwo yatoranywaga mu bahanzi bitabiriye igitaramo Icyumba cya Rap, gihuza abaraperi bafite amazina akomeye n’abakizamuka bafite impano.

Mu bihe bitandukanye, Fifi Raya yagiye avuga ko kuba adafite umuterankunga cyangwa umushoramari bituma adashyira imbaraga zose mu muziki nk’uko abyifuza, kuko ibikorwa byinshi abyikorera ku bushobozi bwe.

FIFI RAYA

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Umuraperikazi Fifi Raya yambitswe impeta y'urukundo - Tugezo