Amamaza hano
Umusaruro w’amafi mu Rwanda wageze kuri toni zisaga ibihumbi 52
AmakuruRwanda

Umusaruro w’amafi mu Rwanda wageze kuri toni zisaga ibihumbi 52

Umusaruro w’amafi mu Rwanda wageze kuri toni 52.439 mu 2025, uvuye kuri toni 43.133 mu 2024, mu gihe Umunyarwanda umwe akoresha impuzandengo y’ibilo 4,4 by’amafi ku mwaka.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min3130
Dukurikire

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko umusaruro w’amafi ukomeje kwiyongera, ukaba uteganyijwe kugera kuri toni 80.620 mu 2035.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi muri MINAGRI, Kwibuka Eugene, yavuze ko u Rwanda rumaze kugera ku musaruro wa toni hafi ibihumbi 53 ku mwaka, ariko hakiri intego yo kuwongera.

Amamaza hano

Intara y’Iburengerazuba iri mu zifite umusaruro munini w’amafi, kuko uturere dutanu muri turindwi tuyigize dukora ku Kiyaga cya Kivu, aho uburobyi n’ubworozi bw’amafi bikorerwa.

Guverineri w’iyi ntara, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 harobwe toni 16.000 z’amafi mu Kiyaga cya Kivu. Yagaragaje ko abikorera bakomeje kugira uruhare mu guteza imbere uru rwego.

Mu bashoramari bari muri uru rwego harimo Kivu Choice, ikorera i Kagano mu Karere ka Nyamasheke, yorora amafi yo mu bwoko bwa tilapia. Iki kigo gifite intego yo kuzajya gisaruza toni 30.000 ku mwaka bitarenze 2029.

INDI NKURU WASOMA : Arteta yongereye amasezerano muri Arsenal

Kivu Choice kandi irateganya kubaka uruganda rw’ibiryo by’amafi i Nyamasheke ruzatwara miliyari 8 Frw, mu gihe urundi ruzubakwa mu cyanya cy’inganda cya Rubavu ruzatwara miliyari 4 Frw.

Ikindi kigo, Fine Fish, cyororera amafi muri kareremba mu Karere ka Rubavu. Cyatangiye mu 2017 gishoye miliyoni 300 Frw, ariko ishoramari ryacyo rimaze kugera kuri miliyari 3 Frw.

AmafiURWANDA

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.